Rwanda: Ubudahangarwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bwaragabanutse

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka ine ishize, ubudahangarwa bw’u Rwanda  mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bwagabanutse.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda REMA, bugaragaza ko Intara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba ziza imbere  mu kugira ubudahangarwa bucye buhangana n’ihindagurika ry’ikirere,  zigakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba.

Intara y’Amajyaruguru niyo ifite ubudahangarwa buri hejuru, mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Raporo y’ikigo REMA yashyizwe ahagaraga kuri uyu wa 26 Kamena 2019, igaragaza ko ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bwagabanutse mu myaka ine ishize.  

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’imihindagurikire y’ikirere mu kigo REMA, avuga kuba ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhagana n’ihindagurika ry’ibihe bwaragabanutse, bitavuze ko igihugu ntacyo cyakoze, ngo ahubwo ni ihindagurika ry’ikirere ryongereye ubukana.

Ati “Mu 2015 twari dufite 0.425, ubu byariyongereye dufite 0.489. Ubwo uyu ni umubare fatizo baheraho bapima ubudahangarwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Iyo umubare wiyongereye bivuze ko ubudahangarwa bwagabanutse. Ushobora kugira ngo twasubiye inyuma ariko ni uko imihindagurikire y’ikirere nayo igenda yiyongera.”

Ubudahangarwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bupimwa hagendewe ku ngaruka igira kubaturage, icyo bakora mu kuyirwanya , n’ubushobozi buhari mu guhangana nayo.

REMA igaragaza ko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu, bityo ko no guhangana na ryo bisaba ubufatanye bw’inzego zose.

Umwaka ushize wa 2018,  Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye  Antonio Guterres, yibukije  abatuye Isi ko nihatagira igikorwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, imibereho y’abantu izaba mu kaga gakomeye mu myaka 18 iri imbere.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply