U Rwanda n’Ubuyapani byasinyanye amasezerano azageza amazi ku baturage

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yasinyanye amasezerano n’Ubuyapani binyuze mu kigo Mpuzamahanga cy’Abayapani JICA, ya miliyoni 20.3$, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo bigeza amazi ku baturage, mu bice bitandukanye by’igihugu.

Aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani, binyuze mu kigo mpuzamahanga cy’abayapani JICA, ya miliyoni 20.3$, ni ukuvuga asaga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo bigeza amazi ku baturage.

Minsitiri w‘Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko bimwe mu bikorwa bizakorwa hazubakwa imiyoboro itandukanye ikwirakwiza amazi, ibizakemura ikibazo cy’amazi gikunze kugaragara mu mujyi wa Kigali ,no mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagize ati “Mu bikorwa bizakorwa harimo kubaka ibigega binini by’amazi. ibigega by’amazi  bikazadufasha kugabanya amazi ameneka mu mujyi wa Kigali, kubera imiyoboro ishaje.’’

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko uyu mushinga uje gukemura ibibazo by’amazi by’umwihariko mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ati “Uyu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye by’igihugu, twubaka ibikorwaremezo bitandukanye by’umwihariko mu majyaruguru y’u Rwanda. Uzanafasha abarenga ibihumbi bine muri buri gace, usibye uyu mushinga igihugu cy’Ubuyapani gisanzwe gifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, bijyanye no gukwirakwiza amazi, n’undi mushinga twatangije wo kugeza amazi ku baturage mu mwaka wa 2019.’’

Iyi nkunga ije yiyongera ku yindi, igihugu cy’Ubuyapani gisanzwe gifashamo u Rwanda harimo umushinga wa Nzove, n’indi itandukanye igamije gukwirakwiza amazi mu mujyi wa Kigali

Muri 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame, yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo, birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi.

AGAHOZO Amiella