Nta gisubizo gihari ku bwishingizi bw’abashoferi b’amagare- ASSAR

Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, riravuga ko nta gisubizo rifite ku kuba abatwara abantu n’ibintu ku magare bagira ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo, kuko igiciro cy’umusanzu w’ubwishingizi kidahura n’ubushobozi bwabo.

Nta minsi nibura itatu irashira uhereye igihe twahuriye, Tuyishimire Dieudonne uyobora imwe mu ma koperative y’abatwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali atakiri umunyozi, ubu ni umumotari, mu byo asabwa kugira ngo abe atwara moto harimo no kuba agomba kuba afite ubwishingizi ku bubi no ku bwiza.

Tuyishimire wamaze imyaka 6 ari umunyonzi akaba yarahindutse umumotari, azi neza impamvu yaba inzira itoroshye kukuba umunyozi cyangwa umushoferi w’igare, yagira ubwishingizi bw’ikinyabiziga cye.

Ati “Igare ryinjiza amafaranga macye, abashoferi b’amagare benshi baba banafite imiryango n’ubuzima bwa Kigali bwose bubareba.”

Icyo uyu mumotari wahoze ari umunyonzi ukinayobora abanyonzi, ashingiraho avuga ko bigoye ku mushoferi w’igare kwishyura ubwishingizi, agihuriraho na bagenzi be yasize mu mwuga.

Umwwe yagize ati “Nk’ubu umushoferi w’igare amafaranga akorera ku munsi ni nk’ibihumbi bibiri. Ibihumbi bibiri ugereranyije gukuraho amafaranga yo kwishyura inzu kubera ubuzima bwa Kigali bugoye, ugakuramo amafaranga yo kurya, ukishyurira abana amafaranga y’ishuri, urumva nawe amafaranga ibihumbi 60 ku kwezi n’ibyo bintu byose biri buvemo hakiyongeramo ubwo bwishingizi urumva ni ibintu bigoye cyane.”

 Undi ati “Sinzi ko byakunda. Cyeretse leta ibonye ukundi itugira ikatubwira amafaranga twatanga ku mwaka, nayo ikatwongereraho. Urumva ubwishingizi bw’igare ni ibintu biba bihabanye n’ubushobozi bwacu.”

Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, aherutse gusaba ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, gushaka uko abashoferi b’amagare nabo bashyirirwaho uburyo bw’ubwishingizi.

Ati “Njyewe n’abandi bantu batangiye kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu bitwa abanyonzi ariko abenshi biyise ko ari abashoferi b’amagare, bigaragara ko mu Rwanda dukwiye kuzareba n’uburyo nabo bagira ubwishingizi. Sinzi niba muri ASSAR icyo mubitecyerezaho ibyo by’amagare nubwo bafata ubwishingizi bishyize hamwe muri koperative.”

Ku rundi ruhande ariko bwana Marc Rugenera, uyobora kimwe mu bigo by’ubwishingizi mu Rwanda, akaba n’umwe mu bahagarariye ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, nawe ahera ku byo abona mu muhanda mu kwemeza adashidikanya ko abanyonzi bari mu bashobora guteza ibibazo by’impanuka mu muhanda, mu buryo atangamo urugero.

Rugenera ati “Ikibazo cy’abanyonzi murimo kuvuga, ni babandi batunaniza mu muhanda wa mugani, ukagenda wajya gukata ukabona arimo kunyonga ahetse umuntu. Hari uwo nahaye ihoni rimwe, arahindukira nawe arantuka. Ndareba nti nyamara uriya muntu afite ukuri, ni njye warimo umuhohotera. Nsigaye rwose mbibombarikaho.”

Gusa Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi, ryemera ko nta gisubizo rifite ku bwishingizi bw’abanyonzi n’amagare yabo.

Marc Rugenera niwe ukomeza.

Ati “Mumbabarire nta gisubizo ndibubiboneho. Kubera iki? Kubera ko muri ibyo byose nino gutecyereza niba bashobora kwishyura ubwo bwishingizi. Ayo mafaranga bayabona?”

Uretse kuba nibura umunyonzi yasabwa kuba azi amategeko y’umuhanda, nta kindi cyangombwa asabwa cyatuma ashakira amaronko mu muhanda, yifashishije igare.

Imibare igaragaza ko hafi 7% by’impfu zibera mu Rwanda, ziterwa n’impanuka zibera mu muhanda.

Tito DUSABIREMA