RDC: Katumbi yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo central

Ibintu byongeye kuba bibi muri repubulika ndemokarasi ya kongo, ubwo umunyepolitiki Moise katumbi, yangirwaga kwinjira mu ntara ya Congo central na Guverineri wayo, Guy Bandu Ndungidi, wahise anahamagazwa igitaraganya i Kinshasa na minisitiri w’intebe wungirije  ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi Kankonde.

‘Opposition’ yagaragaje uburakari bukomeye dore ko yari imaze no kwangirwa kuzakora indi myigaragambyo yari yateguye kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2023,  imbere ya komisiyo yigenga y’amatora, inabwira Perezida Tshisekedi ko yamaze kurenga umurongo, ni nyuma kandi y’imbaraga z’umurengera zakoreshejwe na polisi mu guhagaraika imyigaragambyo yo kuwa 6 w’icyumweru gishize.

Ni inkuru yagarutsweho cyane mu binyamakuru bya RDC byo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Ikitwa la Republique cyanditse ko Moise katumbi yaraye yangiwe kwinjira muri iyi ntara ya Congo Central,  aho yari gukorera ibikorwa bya politiki bitandukanye byateguwe n’ishyaka rye.

Abapolisi n’abandi bo mu nzego zishinzwe umutekano zoherejwe na guverineri Guy Bandu,i Mitendi ku mupaka wa Kinshasa na Congo Central zasobanuriye uyu munyepolitiki urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa n’abarwanashyaka be, ko batemerewe kwinjira muri iki gice cy’igihugu.

Iki kinyamakuru cyananditse ko podium yari yashyizwe i Mbanza – Ngungu, umwe mu mijyi minini y’intara yahoze ari bas – congo, yari kwakira Katumbi n”abamuherekeje yashenywe na Polisi.

Amakuru akemeza ko abashinzwe umutekano bavuye hejuru, kubuza Katumbi uyoboye ‘Ensemble pour la Republique’ kujya aho yifuza mu gihugu cye cya kongo.

Ikinyamakuru Congo Nouveau, cyanditse ko ari ugusubira inyuma gukomeye muri demokarasi ya kongo, nyuma y’icyumweru cy’umwijima cy’amaraso kubera imbaraga zakoreshejwe mu kuburizamo urugendo rw’abatavuga rumwe na leta, habayeho n’uwa kabiri w’umwijima.

Uruhererekane rw’imodoka zari zimuherekeje rwahagaritswe neza ku mupaka wa Kinshasa na Congo central.

Ikinyamakuru la Prosperite, cyanditse ko uyu wigeze kuba guverineri wa Katanga, yababajwe cyane no kwangirwa urugendo rwe muri iki gice cyo mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, aho yagaragaje ko kugenda mu gihugu cyawe bitagombera abayobozi ngo baguhe uburenganzira.

Yahise asubira i kisnhasa mu ijoro, ariko guverineri Guy Bandu Ndungidi, nawe yahise ahamagazwa igitaraganya i Kinshasa.

Iki kinyamakuru kivuga ko minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu,Peter Kazadi, yatumije uyu muguverineri mu butumwa bwemewe mu butegetsi mu kwierega kuri iki kibazo.

Uvugira ishyaka rya Katumbi, yabwiye itangazamakuru ko Shebuja adateze gutuza mu gushaka Indi nzira.