Umujyi wa Kigali watangije ku mugaragaro gahunda uhuriyeho n’abaturage yiswe “Tujyanemo” igamije guhuza imbaraga hubakwa imihanda y’imigenderano ya kaburimbo, aho abaturage batanga 30%, umujyi wa Kigali ugatanga 70%.
Mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahari kubakwa imihanda y’imigenderano ya kaburimbo ya 2km ihuza imidugudu itatu ya Karongi, Buranga na Rugero two mu kagari ka Kibagabaga.
Iyi mihanda iri kubakwa iri muri gahunda ya tujyanemo aho abaturage bahuza imbaraga n’umujyi wa Kigali bakiyubakira imihanda.
Abaturage batuye muri iyi midugudu bakusanyije asaga miliyoni 200 kugirango bageze 30% basabwa ngo kuko bayitezeho guca isuri yibasiraga iyi mihanda n’amazu ya bamwe ndetse ikazanagabanya umuvundo w’ibinyabiziga uba mu muhanda kimironko-Kibagabaga.
Umwe yagize ati “Byagabanije ikibazo cy’isuri hafi nka 80%. Mbere byari bimeze nabi kuko yarazaga igatwara n’ingo z’abaturage hepfo, ariko ibyo byose byarahagaze.”
Undi nawe ati “Izatuma uriya muhanda uva kimironko ujya ku bitaro bya Kibagabaga traffic jam (umuvundo w’ibinyabiziga) igabanuka kuko imodoka zose niho zacaga, Uyu muhanda nurangira, zimwe zizajya zica hano izindi zice haruguru.”
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya Tujyanemo, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko abaturage bose bo muri Kigali bagize ubwitange nk’ubwaba, imihanda iteganijwe kubakwa yakuzura vuba ikanafasha mu kurushaho kugira umujyi ucyeye, abasaba ko bazayibungabunga ubwo izaba yuzuye.
Yagize ati “Turashimira uruhare rwabo bari kugira mu kwiyubakira ibikorwaremezo, kandi mbasaba ko mu kubaka ibi bikorwaremezo ijisho ryabo ryahaba, bakabireba umunsi ku wundi, ndetse n’igihe bizaba birangiye hakazabaho ko n’ubundi ijisho ryabo rizakomeza kureba no kurwanya icyakwangiza ibikorwaremezo.”
Abashinzwe gukusanya imisanzu muri iyi midugudu uko ari itatu bavuga ko nubwo hamaze kuboneka miliyoni 200 hakenewe izindi 25 kugira ngo uruhare basabwa rwa 30% rwuzure. Icyakora ngo nta mpungenge bafite kuko amaze gutangwa ari yo menshi kandi n’icyizere cyo kubona asigaye gihari.
Aba kandi bavuga ko kugira ngo iyi gahunda igerweho, buri rugo rwasabwe gutanga miliyoni 1.5 mu ngo zisaga 200 zituye muri iyi midugudu uko ari itatu.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad