Aimable Karasira utitabye urukiko yongerewe ibindi byaha mu idosiye

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga uregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, yanze kuza kuburana abanyamategeko be babibwirwa n’urukiko.

Kuri uyu wa 19 Kamena 2023 byari biteganyijwe ko Aimable Karasira Uzaramba aburana urubanza rwe, gusa ntiyitabiriye iburanisha.

Urubanza rwari ruteganyijwe saa tatu za mugitondo (9h00 a.m) ariko byageze saa yine n’igice (10h30 a.m) inteko iburanisha itaragera mu rukiko kubera gutegereza Karasira Uzaramba Aimable wari utaraza.

Abacamanza batatu bayobowe na Antoine Muhima n’umwanditsi w’urukiko bageze mu rukiko basanga Me Gatera Gashabana umwe mu bunganira Karasira Uzaramba Aimable ari mu rukiko, ndetse n’Ubushinjacyaha buhagarariwe.

Abacamanza bavuze ko Karasira Uzaramba Aimable atitabiriye urubanza, mu rukiko hasomwe inyandiko igororero (gereza) rya Mageragere ryabandukiye ribamenyesha ko Karasira Aimable yanze kwitabira iburanisha nyamara yarabimenyeshejwe mbere ko azaburana.

Urukiko rwahaye umwanya Me Gatera Gashabana ngo agire icyo avuga ku mukiliya we Karasira Uzaramba Aimable utitabiriye urubanza, Me Gatera ahagurutse yavuze ko ku wa Gatanu yasuye Karasira amubwira ko yiteguye kuburana ibyo kuba ataje kuburana abyumviye mu rukiko.

Me Gatera yavuze ko mu nyungu z’ubutabera, urubanza rukwiye gusubikwa kugira ngo azajye kumusura anamwereke inyungu zo kuza kuburana, anamubwire ko hari ibindi byaha Ubushinjacyaha bwamureze ngo yabibonye muri system ihuza ababuranyi.

Me Gatera ati “Urukiko rubyemeye nahabwa umwanya nkajya kumenyesha Karasira ko hari ibindi byaha yarezwe, yambwira ko adashaka kuza kuburana nkazabibwira urukiko binyuze mu nyandiko.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko urubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable rudakwiye gusubikwa. Bwavuze ko kuba Karasira Aimable Uzaramba yanze kuza kuburana babyumvise mu gitondo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwakurikiza ibyo amategeko ateganya bukongeraho ko Karasira aregwa ibyaha by’ubugome, nta mpamvu y’uko Abavoka be bemerewe kumuhagararira ahubwo bemerewe kumwunganira.

Ubushinjacyaha buti “Urubanza rukomeze ruburanishwe rugire aho rugera adahari, kuko anashatse ntiyakwitabira urubanza kuko si we wa mbere byaba bibayeho cyangwa uwanyuma.”

Urukiko rwafashe icyemezo ko urubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable rusubikwa kubera ko hari ibyaha bishya yarezwe byiyongereye mu byo yarezwe, birimo icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we ndetse n’icyaha cy’indonke, bityo akazabona umwanya wo kwiregura.

Rwanzuye ko azitaba urukiko taliki ya 05/07/2023, atakwitabira urubanza rukazaburanishwa adahari.

Hari amakuru avuga ko Karasira Aimable Uzaramba urukiko ruherutse gutegeka ko yongera gusuzumwa n’abaganga batandukanye nyuma yaho Dr.Arthur Muremangingo Rukundo agaragaje ko arwaye indwara zitandukanye zirimo n’izo mu mutwe.

Abaganga ngo bagiye kumusuzuma arabyanga avuga ko umwe muri bo yagaragaje cyera ko Karasira Aimable Uzaramba ibyo avuga n’ibyo akora ari ibyo yigira, ko atarwaye.

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha arko hiyongereyeho ibindi byaha.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana, na Me Evode Kayitana utitabiriye urubanza none.

Me Kayitana aherutse kuvuga ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura.

Theogene NSHIMIYIMANA