Intara y’Amajyepfo yinjije imisoro myinshi ugereranyije n’umwaka ushize

Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro igaragaza ko  intara y’Amajyepfo uyu mwaka wa 2018/2019 hinjiye imisoro myinshi intego y’intara ikagerwaho.

Ibi byagaragarijwe mu karere ka Muhanga ubwo hizihizwaga umunsi wo gushimira abasora.

Ni ku nshuro ya 17 mu gihugu hose abasora babishimirwa bakanerekwa imisoro yakusanyijwe mu mwaka wose. Abo mu ntara y’amajyepfo ubwo bose bari mu karere ka Muhanga bwana Habiyambere Kayigi Aimable umukozi ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro  yashimiye abitwaye neza mu gusora, gusa avuga ko hari abandi batitwara neza mu gutanga imisoro akabasaba  kwikosora.

Ati “Hari abadatanga inyemezabwishyu za EBM hakagira n’abitwara nabi bacuruza mu buryo bwa magendu, mujya mubibona kuri televiziyo bacuruza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu nk’inzoga,caguwa… N’ubwo bakiri bake ariko turasaba kwikosora tunashimira abasora neza nk’uko bikwiye”.

Abasora bavuga ko bamwe muri bo babyitabira ariko bagihura n’imbogamizi y’ubumenyi budahagije ku mikoreshereze y’inyemezabwishyu izwi kw’izina rya EBM ya kabiri

Umwe mu bikorera witwa Uwanyirigira Xavera yagize ati “Ibijyanye na EBM ya kabiri mu by’ukuri ni nziza ugereranyije ni iya mbere, ariko tugorwa ni uko tutayifiteho ubumenyi buhagije tugasaba ababishinzwe ko hari icyo badufasha”.

Uku kugira ubumenyi budahagije kuri iyi nyemezabwishyu ya EBM ya kabiri,  Bosco Bigirimana uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo yemeza ko hari ikiri gukorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Uyu muyobozi yagize ati “Hari byinshi turi gukora, turasura imirenge, turasura utugari tugaragaza uruhare rwacu mu gutanga imisoro ndetse n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro tukajyana bakababwira ingaruka zo kudatanga EBM, cyangwa se kuyikoresha nabi, ibi rero bizatuma uwo muco mubi wo gukoresha nabi iyo nyemezabwishyu nabi ucika”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kigaragaza ko uko imyaka ishira imisoro yinjira igenda izamuka ugereranyije ni uko byatangiye, kuko mu mwaka w’1998, ahinjiye imisoro ingana na miliyari 173.2 igira uruhare ruhwanye na 36.3% mu ngengo y’imari y’igihugu. Ubu mu mwaka wa 2018-2019 hinjiye imisoro yunganiye ingengo y’imari  54.1%.

Iyi ntara y’amajyepfo, RRA ku misoro ikusanywa n’uturere yinjije miliyari 9.0 Frw ugereranyije n’intego bari bafite igera kuri miliyari 7.75 Frw intego yayigezeho irenzaho miliyari 1.2 Frw; habayeho inyongera ya 31.5% ihwanye na miliyari 2.2 Frw ugereranyije n’umwaka wa 2017/2018, iyi ntara kandi yinjije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 33.2 Frw ku ntego yarifite ingana na miliyari 32.2 Frw bihwanye na 103.8% ni ukuvuga ko intego yayirengejeho miliyari 1.2 Frw kandi igira inyongera ya 17.3% ingana na miliyari 4.9 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’umwaka wa 2017/2018 abagera kuri 15 basoze neza kandi bashimiwe bahabwa n’ibihembo.

Nshimiyimana Theogene