Perezida Paul Kagame yageze muri Zimbabwe aho yitabiriye inama ya Transform Africa igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu.
Iyi nama irabera ahitwa Victoria Falls iritabirwa n’abakuru b’ibihugu 5 na bamwe mu bagize za guverinoma.
Perezida Kagame yifatanyije n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Zimbawe Emmerson Mnangagwa. Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera n’umwami wa Eswatini Mswati III.
Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko aza kugeza ijambo kubitabiriye iyi nama ndetse anitabire inama y’ubutegetsi ya Smart Africa Alliance yabayeho kuva muri 2013 igizwe n’ibihugu 36.
U Rwanda rwiyunze ku bihugu bya Angola, Djbouti, Guinea and Tunisia mu kwemeza Smart Africa Alliance igamije isoko rya Internet ryitezweho kuzamura uyu mugabane muri 2030.
Iyi nama ihuje abantu barenga 2000 isanzwe iterana hagamijwe kurebera hamwe uko Afrika yatera imbere binyuze mu ikoranabuhanga.
Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n’imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.