Dr Peter Mutuku niwe Munyamabanga Mukuru wa EAC

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yemeje Umunya-Kenya Dr. Peter MUTUKU Mathuki nk’umunyamabanga Mukuru mushya w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Perezida Paul kagame niwe wayoboye iyi nama yabaye ku Nshuti ya 21 mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Dr.Peter MUTUKU asimbuye Umurundi Libérat Mfumukeko wari umaze imyaka 5 kuri uwo mwanya kuko yagiyeho tariki 26 Mata 2016 nawe wari usimbuye kuri uwo mwanya Umunyarwanda Richard Sezibera.

Dr. Peter MUTUKU Mathuki yahise arahirira inshingano nshya yahawe zo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gihe cy’imyaka 5 idashobora kongerwa.

Manda ye izatangira gukurikiza kuva tariki 25 Mata 2021.


Dr. Mathuki yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera muri uyu muryango.

Muri iyi nama kandi igihugu cya Kenya nicyo cyahise gihabwa inshingano zo kuyobora uyu muryango gisimbuye u Rwanda rwari kuri uyu mwanya.

Mu bindi iyi nama yemeje harimo abacamanza bashya b’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Abacamanza bahagarariye u Rwanda ni Justice Muhumuza Richard mu rugereko rw’ibanze rw’Urukiko, na Me Mugeni Anita mu rugereko rw’ubujurire.

Aba bacamanza bahise barahirira kurangiza inshingano.