Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabye urubyiruko kwima amatwi ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo abantu bakuru aribo ahanini bakwirakwiza amacakubiri mu rubyiruko kugeza n’aho hari ababyeyi na n’ubu ngo bakibuza abana babo gushakana n’abo bakunda ngo n’uko badahuje ubwoko.
Isesengura rya Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu kuri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bya 2019/20, rigaragaza ko hari ababyeyi bigisha abana babo amateka agoretse, KANDI ibyo bikagaragzwa n’ubushakashatsi bwakorerwe ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 aho 22,7 % basubije ko muri bagenzi babo hari abironda bakurikije amoko.
Senateri Adrie UMUHIRE, ni Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena ari nabo basesenguye iyi raporo aragira ati “Bavugaga ko barebera nko mu matsinda bagenderamo cyangwa se uburyo ubushuti bwabo bushingiye.”
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igaragaza ko kuba hari abantu bakuru bakomeje gukwirakwiza ingebaitekerzo ya Jenoside mu rubyiruko ari ikibazo gihangayikishije, kuko ngo hari n’ahakigaragara ababyeyi babuza abana babo gushakana n’abo badahuje ubwoko.
Fidèle NDAYISABA, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge aragira ati “Ni abana (ubwo ndabita abana ariko baba bageze igihe cyo gushaka) bamwe na bamwe bajya bavuga ko hari igihe ababyeyi babo babangamira bashaka kubasubiza muri ibyo byo kwirebera mu ndorerwamo z’amoko mu gihe bagiye gushaka abo bakunze, ndetse ahubwo abana bamwe bakanabyanga.”
Yunzemo agira ati “Hari ingero nyinshi zihari z’abana bagiye banyuranya n’ababyeyi babo babibabwira abana bakabirengaho bagahitamo gushakana.”
Bamwe murubyiruko babwiye itangazamakuru rya Flash ko hakwiye kongerwa imbaraga mu nyisho z’ubumwe n’ubwiyunge hibandwa cyane ku bayeyi.
Emmy NSANZABAGANWA ati “Bigaragara ko ayo macakubiri cyangwa se ingengabitekerezo twayibibwagamo n’ababyeyi bacu bakuru kuko akenshi na kenshi ibyo batubwiraga twebwe byabaye tudahari ariko iyo umaze gusobanukirwa umubyeyi arakubwira ukamubwira uti oya ntabwo ari uko bimeze.”
Prisca UWINEZA KEZA yagize ati “Nk’uko natwe hano ku ishuri duhugurwa no mu rugo hari izindi nzego zigenda zihugura ababyeyi haba mu kagoroba k’ababyeyi, ntabwo Babura kuvuga ku bintu nk’ibyo kandi bazi ingaruka zabyo.”
Amakuru aturuka muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge agaragaza ko hari ababeyi bagiye batabwa muri yombi bazira ko babujije abana babo gushakana nabo badahuje ubwoko.
Ku bw’ibyo urubyiruko rusabwa kwitandukanye n’ababyeyi bafite imitekerereze nk’iyi.
Bwana Fidèle NDAYISABA arakomeza agira ati “Hari n’ingero zihari z’ababyeyi bagiye baregwa n’abana babo ndetse bakabihanirwa bikajya no mu butabera inkiko zikabacira imanza, kuko icyo ng’icyo ni icyaha cyo gukwirakwiza amacakubiri. Biba birimo guhemukira abana. Ubundi iyo umwana agize amahirwe ageze igihe cyo gushaka agashaka abishyigikiwemo n’ababyeyi biba byiza cyane. Ariko nanone ni uburenganzira bw’umwana gushaka uwo yahisemo bigendeye ku rukundo bitagendeye ku kindi.”
Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu bana n‘urubyiruko bwakozwe mu mwaka wa 2018/19, bwagaragaje ko urubyiruko rudasobanukiwe neza amateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku bw’ibyo ibiganiro kuri Ndi umunyarwanda bigaragazwa nk’ibyaba igisubizo.
Senateri Adrie UMUHIREPerezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena arabisobanura agira ati “ Ni ikiganiro kiba kigamije ko buri munyarwanda wese avuga amateka yamubayeho, abantu bagasangira mu by’ukuri ibyababayeho ariko hagamijwe ko buri wese yomora undi ibikomere.”
Ni kenshi Urubyiruko rurakanguirwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Icyakora ngo bisaba ko Inzego zishinzwe urubyiruko zishyira imbaraga mu kurwigisha umuco w’amahoro, ubworoherane no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Daniel HAKIZIMANA