Gasabo: Kuba akarere kacu kaje ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya serivise ntibitangaje -Abaturage

Hari abaturage batuye Akarere ka Gasabo bavuga ko kuba mu bushakashatsi bwa Karindwi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ,  Akarere kabo kaje ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya serivise nta gitangaza kirimo bakurikije uburyo ngo bamara igihe basiragizwa igihe bagije gushaka Serivise runaka.

Bamwe mu baturage batuye  mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, babwiye itangazamakuru rya Flash ko bakimenya ko Akarere kabo kaherekekeje utundi mu mitangire ya serivise bumvise nta gitangaza kirimo bakurikije uburyo bakunda gusiragizwa mugihe bashaka Serivise runaka . Aba babiri ngo bamaze igihe kibarirwa mu myaka basiriragira ku byangombwa by’ubutaka.

Umwe yagize ati“Ahubwo n’uko mbona nta wundi mwanya urenze uwa nyuma ubaho, kuko urebye nka serivise duhabwa, ntabwo zidushimishije. Rek ampere ku kijynaye n’ubutaka nk’ubu ng’ubu hano mu mudugudu wa Kanyinya hari abaturage barenga nk’igihumbi batagira ibyangombwa by’ubutaka kandi atari uko bakagombye kuba batabifite.”

Ndahera nko ku rugero nka njye ahantu ntuye dutuye turi abantu 27 dutuye mu isambu imwe, ariko twabuze ibyangombwa bitewe n’icyo kibazo cyagiye kibaho. Baraza bagapima ngo byapfuye, bakagaruka kandi ubwo niko turi gutanga amafaranga. Tunateranya amafaranga yo kubategera amamodoka nabyo ubyongereho.”

“Uretse icyo kibazo k’imbyangombwa tugira, nta yindi serivise ndajya kwaka ngo bayinyime, ariko kuri icyo kijyanye n’ubutaka harimo ikibazo kigaragara rwose nta muntu utabizi, uwariwe wese ufite ikibazo kijyanye n’ubutaka arabizi ko kimugoye.”

Usibye abamaze igihe basiragira ku byangombwa  by’ubutaka, ngo hari n’abahura n’ibibazo byihariye bakamara igihe biruka inyuma y’abozi barababuze. Uyu aratanga urugero.

“Hari ikibazo kigeze kubaho hariya ruguru cy’umwana bari bafashe ku ngufu tujy agutanga ikibazo, baratubaza bati ese mwagiye mu nzego zo hasi? Turavuga tuti yiii, baratubwira ngo mwebwe mugende mubanze mujye mu nzego zo hasi. Inzego zo hasi ntabwo ziri hafi, turazihamagara, ushinzwe umutekano atubwira ko yimukiye ku Ruyenzi, urumva nyine serivise ntabwo barimo barayidukorera neza.”

Mu bushakashatsi bwa 7 bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere  ku ngingo y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya Serivise Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa Nyuma n’amanota 63.9%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bugaragaza ko uyu mwanya buwukwiye kandi ko hagiye gihindura uburyo ibintu bikorwamo.

Regis MUDAHERANWA Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Gasabo yagize ati “Kiriya cyegeranyo cya 2019/20 uko byagenda kose biragaragara ko aribyo. Ikibazo iyo ukibonye uhindura uko cyakorwaga. Ni ukuvuga ngoniba ari ibijyanye na serivise zo mu butaka abaturage bagiye kongera basobanurirwe kuko twashyizeho system yo kuvuga ibijyanye no gushyira mu bikorwa ibijyanye n’igishushanyo mbonera,bazajya bafata imizindaro bakagenda mu gitondo bababwira uko bazajya bahura mu cyo twita icyumweru cy’ubutaka. Ibindi ni ibijyanye no kwihutisha ingura z’abaturage hirya no hino.”

Usibye Gasabo, Uturere tugize umujyi wa Kigali twaje ku myanya 10 ya nyuma mu mitangire ya Serivise.

 Kicukiro yaje ku mwanya wa 20 Nyarugenge ikaza ku mwanya 24.

 Icyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Daniel HAKIZIMANA