France: Perezida Macron yavuze ko bagihangana na Coronavirus kugeza mu mpeshyi umwaka utaha

Perezida Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus nibura kugera mu mpeshyi y’umwaka utaha mu gihe uko iminsi ishira ubu ariko umubare w’abandura iki cyorezo wiyongera.

Kuri uyu wa Gatanu, mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya bwa COVID-19 burenga ibihumbi 40 mu gihe abapfuye bo babaye 298. Ibindi bihugu birimo u Burusiya, Pologne, u Butaliyani n’u Busuwisi nabyo bikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo.

OMS ikomeje gusaba ibihugu by’u Burayi gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Nibura mu bihugu by’u Burayi, umubare w’ubwandu wikubye hafi kabiri mu minsi icumi ishize, ubu kuri uyu mugabane abantu barenga miliyoni umunani bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abarenga ibihumbi 247 bo barwaye.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, aherutse kubwira abanyamakuru ko amezi make ari imbere azaba ihurizo rikomeye ku bihugu bimwe na bimwe mu guhangana na Coronavirus.

Perezida Macron yavuze ko abahanga muri siyansi bamubwiye ko batekereza ko virus izaba ikiyogoje Isi kugeza no mu mpeshyi z’umwaka utaha.

Gusa yavuze ko hakiri kare kuba yavuga niba igihugu cye kizongera kujya muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Ni mu gihe muri iki gihe abaturage barenga miliyoni 46 batuye mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa bashyiriweho amasaha batagomba kurenza y’ingendo.

U Bufaransa bubarura abantu 1.041.075 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abamaze gupfa bo ari 34.508.