Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, avuga ko abantu 69 aribo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ubugome bwa polisi bwahungabanyije iki gihugu muri iki cyumweru.
Abapfuye ahanini bari abasivili ariko ngo harimo n’ abapolisi n’abasirikare.
Umuvugizi wa perezida yatangarije BBC ko perezida yatumije inama yigitaraganya yo kwigira hamwe uko ibintu byasubizwa mu buryo.
Ibi bibaye mugihe ku munsi wejo kuwa gatanu Ihuriro ry’abaharanira ijambo ry’umugore, ryagize uruhare rukomeye mu gutangiza imyigaragambyo yiswe #EndSARS, ryasabye urubyiruko rwa Nigeria kuguma mu rugo rukubahiriza umukwabu wategetswe na leta zo muri iki gihugu.
Iri huriro ryavuze ko ritazongera kwakira impano rihabwa z’ibikorwa byo kwigaragambya.
Muri Nigeria hamaze iminsi imyigaragambyo ikomeye yageze aho abashinzwe umutekano barasa bakica abayirimo, abayikora nabo bagasenya inyubako zitandukanye za leta.
Ibyasabwe n’iri huriro birabonwa na benshi nk’iherezo ry’iyi nkubiri y’imyigaragambyo, yashegeshe Nigeria mu buryo bukomeye cyane.
Imyigaragambyo yabereye muri Nigeria yatangiye ku ya 7 Ukwakira aho usanga ahanini urubyiruko rusaba ko hakurwaho ishami rya polisi ry’abashinzwe kurwanya ubujura (SARS).