Gavi wa Barcelone mu rukundo n’igikomangomakazi

Inkuru y’urukundo ivugwa hagati y’umukinnyi wa FC Barcelona n’umukobwa w’umwami w’igihugu cya Epagne

Ni inkuru yatangiye kujya hanze ubwo uyu mukobwa w’umwami witwa Princess Leonor w’imyaka 19 yisanze akunda umukinnyi Pablo Gavira usanzwe uzwi nka Gavi w’imyaka 20 biza gusa n’ibifata intera ubwo umwami wa Espagne Felipe wa gatandatu yagaragaye arikumwe na Gavi arimo asinya kumwambaro we w’ikipe y’igihugu ya Espagne uriho nimero 9 asanzwe yambara bivugwa ko uyu mwambaro King Felipe wa gatandatu yari yawusabwe n’umukobwa we ko Gavi yawusinyaho akawumuzanira arinako byagenze

Ikindi kintu cyaje kugira inkuru impamo ko uyu mukobwa w’umwami Princess Leonor yakunze uyu musore nuko muri 2022 amakayi ndetse n’ibitabo yajyanaga kwiga byari byuzuyeho amafoto ya Gavi abantu bati inkuru ni impamo umukobwa yisanze yarobye

Gusa abantu bakomeza kwibaza impamvu Gavi atagaragaza ubushake bwo kuba yakundana nuyu mukobwa w’umwami ariko nanone umuryango wa cyami (Royal Family) muri Espagne ntago wemera ko umwe mubawugize agaragara mubikorwa ibyaribyo byose by’umupira w’amaguru bityo mugihe Gavi yakemera kuba yajya murukundo nuyu mukobwa umupira w’amaguru ahita asabwa kuwusezera burundu akinjira ibwami agafata izindi nshingano.

 

By Thiago