Imiryango itari iya leta ikorera ahitwa Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yasabye ko abategetsi batekereza kukongera ingabo muri iyi ntara kimwe no muntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’ahakunze kuba isibaniro ry’imirwano.
Radio Okapi ivuga ko sosiyete civile muri aka karere ivuga ko hari byinshi byashowe mu kugarura amahoro muri Kalehe, ariko ko igihe cyose hadashyizwe imbaraga mu kubaka amahoro arambye nyacyo byazatanga.
Ingero iyi miryango itanga ni uko ahitwa Rutare ubu hakiri abarwanyi ba CNRD ku b uryo ubu byagorana kwemeza ko muri Kalehe hari umutekano kandi hakiri ibirindiro by’aba bawanyi. Ubu ngo umuti usharira ukwiye kuvugutwa ni ukongera umubare w’ingabo mu ntara za Kivu zombi.