Ibiro bihuriweho by’amashami ya Loni arengera uburenganzira bwa muntu muri Kongo, byasohoyse icyegeranye kigaragaza ko imitwe y’inyeshyamba nka APCLS, M23 na Raia Mutomboki, iza ku isonga mu gushimuta abaturage b’abasivili muri iki gihugu.
Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, abasivili 166 bashimuswe muri aba kandi 120 ni abagabo, abagore bagera kuri 31 mu gihe abana bari 15.
Iki kinyamakuru cyanditse ko nubwo imibare iteye inkeke, ariko igenda igabanuka kuko mu kwezi k’Ukuboza 2022, abasivili bashimuswe bari 256.
Intara ya Nord Kivu niyo iza ku isonga mu kugira imitwe ishimuta abaturage, kuko abashimutwa bose 70% ni aba Nord Kivu, Kivu y’Epfo ikagira 17%, Ituli ikagira 11% naho intara ya Tanganyika yagize 1%.
Imibare ya Loni igaragaza ko imitwe wa APLCS,Raila Mutomboki na M23 iza ku mwanya wa Mbere, umwanya wa Kabiri hariho imitwe ya ADF na CODECO, hakaza n’indi mitwe nka za Mai Mai Nyatura.
Uyu mutwe wa APLCS wiganje cyane muri MASISI ukavuga ko urengera abaturage bo mu bwoko bw’aba Hunde.