Abanyarwanda batangiye gukingirwa Ebola

Mu Turere twa Rubavu na Rusizi, abaturage ibihumbi 200 bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola, mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hazakingirwa abagera ku bihumbi 500 bahereye aho yagaragaye mu rwego rwo kwirinda ko ikwirakwira, Ebola imaze guhitana abantu barenga 2000 mu gace ka Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru na Beni muri RD Congo.

Mu Rwanda, Uturere twa Rusizi na Rubavu nitwo tuzakorerwamo gukingira abaturage ibihumbi 200 indwara ya Ebola, naho muri RD.Congo inkingo zizahabwa abo mu gace ka Beni, Butembo no Mugi wa Goma.

Urukingo rwa Ebola rukorwa n’ikigo cy’Abanyamerika ‘Johnson and Johnson’, rwageze bwa mbere muri DR. Congo mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Abayobozi ku mpande zombi, u Rwanda na DR.Congo bavuga ko impamvu uru rukingo rugiye gutangwa mu Turere twa Rusizi na Rubavu, ari uko turi mu duhana imbibe n’igihugu cya Congo Kinshasa cyagaragayemo icyorezo cya Ebola, kandi tukaba ari uduce tugaragaramo urujya n’uruza rwinshi ku baturage b’ibihugu byombi, kubera imipaka ibihuza.

Urukingo rutangwa mu byiciro bibiri, aho ababishinzwe bavuga iyo amezi atanu ashize, uwarutewe aterwa urundi ahereye igihe yafatiye urwa mbere.

Bavuga ko urukingo rwa Ebola ruzahabwa umuturage wese ubishaka kuva ku bana bafite imyaka ibiri, kugeza ku bantu bakuru.

Uhabwa urukingo asabwa gutanga imyirondoro ye no gufatwa amafoto, kugira ngo azafashwe guhabwa urukingo rwa kabiri hatabaye kwibeshya.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko Urukingo ruzatangwa muri gahunda yiswe ‘Umurinzi’.

Mu Karere ka Rubavu ruzatangirwa mu Bigo Nderabuzima byose, ndetse n’ahateguwe nko ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo Kinshasa haba i Rubavu na Rusizi.

Ukingirwa agomba kuba yemera no kuzaboneka ku nshuro ya kabiri y’itangwa ry’urukingo.

Umushakashati  mu by’uvuzi, akaba n’umuyobozi w’itsinda ryo  guhangana n’icyorezo cya Ebola mu gihugu cya Congo Kinshasa, Prof Dr  Jean-Jacques Muyembe avuga ko urukingo rwatangiye gutangwa mu bihugu bitandukanye nka Guinea Uganda, no muri Leta zunze ubumwe za Amerika kandi ko abaruhawe nta ngaruka bahuye na zo, akizeza abazaruhabwa mu Rwanda na DR.Congo kurugirira ikizere.

Agira ati “Mwizere uru rukingo kuko rwakoreshejwe muri Guinea mu myaka itatu  ishize, kandi nta kibazo bagize. Muri Uganda na ho rwarakoreshejwe kandi kugeza ubu nta ngaruka.”

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Diane Gashumba avuga ko urukingo rwa mbere mu kurwanya Ebola n’izindi ndwara, ari ukugira isuku, kuko ngo urukingo rutangwa na Johnson and Johnson rugomba kunganira n’isuku.

Avuga ruriya rukingo rwageragejwe mu bihugu bitandukanye kandi rwemerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rwizewe kuri 99%.

Dr.Gashumba avuga ko gufata urukingo rumwe nta cyo bimaze, kandi ntibyemewe ko ruterwa umugore utwite kuko gahunda yabo itaragera.

Minisitiri Gashumba yavuze ko umugore uruhawe yirinda gusama inda mbere y’uko ahabwa urwa kabiri.

Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’isuku nko gukaraba no gupima umuriro ku mipaka, ndetse n’ibikorwa byo kongera isuku ahahurira abantu benshi nko muri za Hoteri, mu tubari n’ahandi.