Minisitiri Dr Ngirente yifatanyije n’abakuru b’ibihugu bya EAC mu gufungura umuhanda Arusha Bypass

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gikorwa cyo gutaha umuhanda uhuza Arusha na Namanga wiswe Arusha Bypass ureshya n’ibilometero 42.4 mu gihugu cya Tanzania.

Ni umuhanda watashywe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 202, mbere gato  y’inama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, iganira ku gushimangira ukwishyira hamwe no kwagura ubutwererane mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba.

U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.

Uyu  umuhanda wa kaburimbo uturuka ahitwa Ngaramtoni, ugahurira n’umuhanda wa Dodoma ahitwa Kisongo ugakomeza werekeza ahitwa Usa.

Witezweho kunganira usanzwe ukoreshwa cyane wa Moshi – Arusha ukazoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa byerekeza mu muhora wo hagati bihingukiye ahitwa Singida.