Gasabo-Jabana: Kutagira ibitaro bituma hari abakenera serivise z’ububyaza bahasiga ubuzima

Bamwe mu batuye mu tugari twa Kabuye na Bweramvura mu murenge wa Jabana, Jabana mu karere ka Gasabo, baravuga ko babangamiwe no kuba badafite ibitaro bivurizaho, n’abagore batwite bagezwa kuri poste de santé hakabura ibikoresho byo kubafasha, bigatuma bamwe banahasiga ubuzima.

Ni agace gafite poste de santé zigera kuri ebyiri, ariko zidafite ibikoresho bihagije kuko bakunze kuvura indwara zoroheje gusa.

Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko babangamiwe no kuba badafite ibitaro bivurizaho, kuko n’abagore batwite bagezwa kuri poste de santé habura ibikoresho byo kubafasha.

Barasaba ko bahabwa ibitaro kuko byabafasha kujya bavurwa indwara zitandukanye,badakoze urugendo rurerure.

Umwe yagize ati “Iyo umuntu afite umurwayi kuko nta bitaro arapfa, baduhe ibitaro baduhe n’imodoka igeza umurwayi kwa muganga.”

Mugenzi we ati “Dukurikije ivuriro ahantu riri n’iterambere turi kujyamo ntitwakabaye dufite ivuriro nk’iri. Nk’urugero hari igihe umubyeyi ajya kubyara yahagera ugasanga babuze ibikoresho, bagafata undi mwanya wo kumwohereza ahandi. Ni ikibazo gikomeye pe!”

Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw’umurenge wa Jabana, Mukaminega Jeannette ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge akaba n’umusigire w’umunyamabanga Nshingwabikorwa, avuga ko iki kibazo bakizi  ndetse ko bari kuganira n’akarere kugira ngo gishakirwe umuti, agasaba abaturage kuba bihanganye.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibitaro turakizi kuko ibitaro bajyaho biri Kibagabaga, kandi ‘Centre de Santé’ iri hano serivisi ibaha ubona idahagije. Ikizakorwa ni ubuvugizi tuzakora dufatanyije n’Akarere, kugira ngo turebe uburyo byakwagurwa bikagirwa ibitaro.”

Abatuye mu Murenge wa Jabana bavuga ko iki kibazo abayobozi bakizi kuva mu mwaka wa 2015, gusa igihe cyose bakibagejejeho nta gisubizo kirambye cyatanzwe, kandi ko ikibazo gikomeye bari bafite ari uko hari ababyeyi batwite bahasigaga ubuzima kubera kubura uburyo bavurwa.

AGAHOZO Amiella