Bamwe mubatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali barasaba ko imihanda y’amabuye yashyirwamo kaburimbo kuko yangiza ibinyabiziga.
Imihanda y’Amabuye uyisanga hirya no hino mu mujyi wa Kigali ariko abayikoresha bavuga ko yica ibinyabiziga byabo ndetse ikangiza n’ubuzima bw’ababiriho. barasaba ko yasimbuzwa kaburimbo.
Uwitwa Jean Bosco NGABONZIZA ati “Kugenda mu muhanda w’amabuye moruteseri zirangirika amapine arangirika amajate arangirika kuburyo bibaye byiza bakaduha kaburimbo byarushaho kuba byiza”
Undi witwa Gilbert TWIZEYIMANA ati “ Uburyo amabuye aba ameze ugasa nkutaye equilibre biteza ikibazo cyane mbese mbona iyi mihanda y’amabuye yangiza ibinyabiziga.”
Jean Bosco BIZIMANA ati “ Ikindi noneho dukunda guhura nacyo nk’imbogamizi dutwara abantu b’ingeri zitandukanye hari ubwo utwara umubyeyi utwite ubwo ahita akubwira ati sinyura muri uwo muhanda w’amabuye nkamubwira nti ongeraho amafaranga.”
Usibye abafite ibinyabiziga Abagenzi nabo bagaragza ko babangamirwa no kutega ikinyabiziga kiri buce mu mihanda y’amabuye.
Umwe ati “Harimo nk’umuntu uba urwaye umugongo ukongera ugasubira inyuma mbese ukongera ukawurwa.”
Undi nawe ati “Uba ugenda wicugusa kandi urumva moroterseri uburyo iba yangirika n’umuntu ni kimwe nubwo batangirika kimwe.”
Inzego zishinzwe ibikorwaremezo mu Rwanda zivuga ko ubusanzwe imihanda y’amabuye atari ikibazo ariko ko ayubatse imihanda yo muri Kigali yaconzwe mu buryo butari ubwa gihanga ngo ari nayo mpamvu yangiza ibinyabiziga.
umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzweibikorwaremezo Dr. Ernest NSABIMANA, avuga ko ubu hari gukorwa inyingo y’uburyo hakubakwa imihanda y’amabuye igezweho itangiza ibinyabiziga.
Arifashisha ingero z’uko mu bihugu byateye imbere bikorwa.
Ati “ Iyo urebye mu butaliyani ukareba mu misiri n’ahandi no mu bufaransa irahari ukareba iriya mihanda y’amabuye ni mihanda imara n’imyaka ijana kuko ikiza cy’uriya muhanda w’amabuye ni ‘maintenance free’. Uburi rero hari umushinga wo gukora iyo mihanda ariko igakorwa nk’iyo yo mu bihugu byateye imbere.”
Inzobere mu bwubatsi zigaragza kubaka imihanda y’amabuye bihendutse kandi itangiza ikirere kuko idasaba godoro na peterori kandi iyi mihanda ngo iyo yubatswe neza iramba kurusha iya Kaburimbo.
Daniel HAKIZIMA