Abikorera batakambiye Guverinoma ngo n’abakora ubucuruzi butanditse batekerezweho

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF Rwanda) rurasaba Guverinoma gutekereza uko ikigega nzahurabukungu cyagera no kubakora ubucuruzi butanditse (Informal Sectors) kuko ngo aribo benshi kandi bagizweho ingaruka na COVID-19.

Abasesengura iby’ubukungu basanga n’ubwo ibi bigoye ngo  Leta ikwiye kugira icyo ibikoraho bitabaye ibyo ikigega nzahura bukungu ngo gishobora kudatanga umusaruro witezwe.

Urugaga rw’abikorera PSF rugaragaza ko abakora ubucuruzi butanditse aribo  benshi ugeranyija n’abakora ubwanditse bityo bagasaba ko amafaranga y’ikigega nzahurabukungu cyashyizweho  mu gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirind icyorezo cya COVID- 19.

THeoneste NTAGENGERWA ni umuvugizi wa PSF Rwanda ati “Bamwe mu Banyamuryango bagiye batubwira ko hari ikibazo cy’uko hari igihe ibyo baba basabwa gukora kugira ngo bagire uburenganzira bwo kubona kuri ariya mafaranga, batabasha kubyuzuza kubera ko akenshi iyo urebye abantu bafite ubucuruzi butanditse baba bafite imikorere yabo, hari n’ababa batanakorana na banki mu kazi kabo ka buri munsi, bakavuga ko hagakwiye kurebwa uburyo bafashwa by’umwihariko binyuze mu mashyiramwe yabo cyangwa se aho bakorera, aba bagaragaza ko byageza aho n’igishoro bakirya igihe byari bikomeye. ”

Abanyonzi ni bamwe mubakora ubucuruzi butanditse kandi ngo bagizweho ingaruka na Covid-19.

Aba bavuga ko nta makuru bafite kugigega nzahura bukungu cyo gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka na COVID19, bakagaragaza ko n’ubwo ubucuruzi bwabo butanditse gishobora kubafasha binyuze mu mashyirahamwe bagiye barimo.

Umwe ati  “Icyo kigega ntabwo nkizi ni ubwa mbere nyumvise, twe dukora akazi ko kunyonga niko kari kadutunze hano mu mujyi wa Kigali nta kindi kintu twakuragaho, twaricaye tukubitwa n’inzara.”

Undi ati “Icyo kigega ntabwo nakubarira inkuru yacyo, abaduhagarariye tuba twibaza impamvu batagerayo, kuko tuba turi mu makoperative ntabwo twese twaterayo umurongo.”

Imibare ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igaragaza ko Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bagikora ubucuruzi butanditse  bari mu kiciro cy’abakora imirimo itanditswe bagera kuri  86%.

Abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko Leta ikwiye gutekereza uko abakora ubucuruzi butanditse nabo bafashwa kubona ku mafaranga yo mu kigega nzahurabukungu bitabaye ibyo ngo gishobora kudatanga umusaruro kitezweho.

Staraton HABYALIMANA Ni Impuguke mu bukungu aragira ati “ Bariya bantu n’ubwo bakora uburuzi butanditse ariko bafite ahantu bakorera hazwi, baramutse  batagezweho n’ibyiza by’icyo kigega bishobora gutuma intego cyari gifite yo gutuma ubukungu budahungaba kubera icyorezo cya covid-19 ishobora kugerwaho igice kubera ko abantu benshi bakagombye kub ababyaza umusaruro icyo kigega batari kubasha kukigeraho. ”

Kuruhande rwa Minisiteri y’ubucuruzi (Minicom) nayo isa n’iyemera ko abakora ubucuruzi butanditse bagizweho ingaruka na COVID19 bityo ko nabo bakwiye gufashwa n’ikigega nzahurabukungu ariko kandi ngo abari muri ubu bucuruzi bakwiye guhindura imyumvire bakandikisha ubucuruzi bwabo.

Soraya HAKUZIYAREMYE avuga ko bagiye gushaka uko bamwe mubakora ubucuruzi butanditse babona ku mafaranga yo muri iki kigega nzahurabukungu.

Yagize ati“ N’ubwo aha ngaha hari bamwe dushaka gufasha kugira ngo bagere kuri icyo kigega no kubafasha kugira ngo bajye mu bucuruzi bwanditse (Formal sector) bamenyekane kandi tubereka n’amahirwe bagira kuko ubufasha ku muntu utariyandikisha ntabwo buboneka ari nayo mpamvu twumva ko iki ari n’igihe cyo gukomeza kubaka ubushobozi  bw’abantu bari mu bucuruzi butanditse kugira ngo biyandikishe nk’abacuruzi bazwi.”

 Ikigega nzahurabukungu Leta yashyizemo akabakaba miliyari 95 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni 100 z’amadolari).

Aya mafaranga azagenda yongerwa agere kuri miliyoni 200 z’amadolari mu gihe cy’imyaka ine.

Daniel HAKIZIMANA