Gasabo: Inzu yubakiwe  abarimu  iri hafi kubagwaho

Bamwe mu barimu bigisha muri GS Ruhanga, riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, baravuga ko inzu bubakiwe nk’icumbi rya mwarimu bayihawe itujuje ibisabwa.

Iyi nzu ntigira  ubwiherero, ubwogero, igikoni, umuriro n’amazi, ndetse kuba idafite  umureko ufata amazi y’imvura byatumye yangirika kuburyo ishobora kugwira abarimu bayibamo.

Iri cumbi rya mwalimu ryubakiwe abarimu Umunani (8) ariko harimo Bane (4), Abandi bagiye gushaka ahandi bakodesha kuko batinye ko izabagwaho.

Umunyamakuru wa Flash yageze ahubatse iyi nzu, abona ko itigeze yitabwaho na busa.

Ni inzu itagira igikoni ku buryo ushaka guteka yabona aho atekera.

Iyi nzu ubwiherero buhari nabwo bubi kuko ni ubwubatswe n’abarimu mu buryo bwo kwirwanaho, kuko abayubatse batigeze babutekereza.

Abarimu bavuganye n’itangazamakuru, bavuga ko iri cumbi ryubatswe muri 2012 ariko ubu kubamo ngo ni amaburakindi.

Umwe ati “Iyi nzu ukurikije uko imeze ntabwo navuga ko yuzuye, gusa hari ibyakozweho bihari. Nk’isima irimo igice kimwe, ubwogero nta sima ibamo,nta bwiherero ifite,nta mireko ifata amazi ihari nk’uko mubibona, amazi amanuka ku mireko niyo arimbura iriya sima, nta gikoni gihari.”

Undi nawe ati “Naraje umuriro ndawishakira, ibikoresho byose bisabwa kugira ngo umuntu akenere umuriro mu nzu ndabyigurira ku mafaranga yanjye, kandi bitakabaye ngombwa ko umuntu aza ngo yishakire ibikoresho by’umuriro yakabaye abisangamo. Ikindi kandi naraje nsanga nta maserire ari ku nzugi,ubwo byose narabyishakiye, ikindi urebye no hanze hariya imbere hari ahantu hasa nk’ahatebeye, umuntu aba afite n’impungenge ko umunsi umwe ishobora no kumanuka ugasanga duhuye n’impanuka.”

Mugenzi we ati “Ibibazo bitandukanye biri kuri iyi nyubako,namwe mwirebere ubu ni ubwiherero,sinzi niba nabwita ubwiherero cyangwa umusarani, ubwogero  nta sima ibamo ni ibyondo gusa,n’isakaro ntirikoze neza hari ibice bimwe na bimwe biva, ugasanga ibikoresho byacu birangiritse.”

Bamwe mubagombaga kuba muri iri cumbi rya mwarimu banze kuhaba, kuko bavuga ko hadakwiriye umurezi nka mwarimu.

Aba bemeye kuhaba uko hari barasaba ko yasanwa nabo bakabaho batekanye, kuko iyo imvura iguye bari mu ishuri batangira kubunza imitima ko basanga ibikoresho byabo byangiritse, ibintu bibagiraho ingaruka mu kazi kabo ka buri munsi.

Umwe ati “Icyo nasaba nk’uko ubuyobozi bwatekereje neza kubaka iri cumbi, bagerageza bakadusanira iyi nzu,ikuzuza ibisabwa byose inzu ikenera.”

Undi nawe ati “Nk’abarimu dukora uburezi ndetse tuba muri iyi nzu, tugira impungenge nk’iyo imvura iguye wibaza niba hari icyo urasanga.”

Ikibazo cy’aya macumbi y’i Ruhanga cyageze mu nteko ishinga amategeko binyuze mu butumwa bugufi, ubwo minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yari ari imbere y’abadepite.

Uwo muturage yanditse ko leta ikwiye gusana iri cumbi kuko abarezi baho babayeho nabi.

Minisitiri w’uburezi icyo gihe yavuze ko atari abizi, ariko agiye gukurikirana ibyiryo cumbi.

Ati “Ikibazo cy’umuturage wa Gasabo wavuze amacumbi ashaje, ni inde ukwiye gusana? Ubwo turajya kuyareba tubifasheho umukoro, itsinda rishinzwe ubugenzuzi rirajya kuyareba turebe ni iki gisabwa.”

Umunyamakuru wa Radio Flash na TV ntiyabashije kubonana n’umuyobozi wa GS Ruhanga, ngo amubaze icyo ubuyobozi buzakorera aba barium babayeho  mu buryo bita ko busa no ku gasozi.

Abarebwa n’iki kibazo mu Karere Gasabo, nabo ntibabonetse igihe cyose twabashatse dutunganya iyi nkuru.

Amazu y’icumbi rya Mwarimu, yubatswe mu mashuri afite uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri; yubakwa ku butaka bw’ayo mashuri hagamijwe kwegereza abarimu aho bakorera, mu kubarinda urugendo rurerure ndetse no gukodesha.

Eminente Umugwaneza