Inshingano za RIB n’iza Polisi zatandukanijwe ariko hari aho izo nzego zombie zizajya zikorana

Abadepite batoye itegeko ririmo ingingo, zitandukanya    inshingano z’igipolisi cy’u Rwanda n’i’z’urwego Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ku birebana no kugenza ibyaha.

Iri tegeko ryatowe n’abadepite 69 muri 70 bari bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Mata 2023 ritegeka ko gutoroka igipolisi cy’u Rwanda ari icyaha.

Byasabye umwanya hafi ya ntawo ku nteko rusange y’abadepite kugira ngo batore ku bwiganze bw’amajwi itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda  ni nyuma y’aho bari bagejejweho raporo ya komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi ubwo yasuzumagaba ubugororangingo bwakozwe na Sena kuri uwo mushinga watowe nk’itegeko ariko bwari butaremewe n’abadepite .

Igisa n’icyatunguranye ni uko ingingo z’iri tegeko zari zitezweho kuzamura impaka Atari zo zatwaye umwanya ahubwo ingingo zifatwa na bamwe nk’izoroshye nizo zizweho ari nabyo byatumye gutora itegeko rigenga polisi bitatwaye imbaraga n’umwanya abadepite.Depite Bugingo Emanuel ni perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano mu nteko umutwe w’abadepite.

Yagize ati “Hari ingingo izigama amateka,ni imyandikire,hari amateka yazigamwaga nyuma y’imyandikire twaje gusanga hari indi ngingo bishobora kumvikaniramo tubyumvikanaho,ntabwo ari imyandikire ni tekiniki y’imyandikire,iyo ngingo yavuye mu mushinga w’itegeko.”

Nyamara ubwo Sena y’u Rwanda yari mu mirimo yo gusuzuma iri tegeko ingingo zisa n’izakuruye impaka n’izirebana n’ubusha bwo kwirwanaho ku mupolisi ndetse no gutanduakanya inshingano z;uru rwego na rugenze rwarwo ari rushinzwe ubugenzacyaha RIB

Senateri Evode Uwizeyimana yari yagize ati “Kuzakora iperereza ngo ese koko byari ngombwa ko uyu mupolisi akoresha intwaro,arasa akica umuntu,cyangwa akica abantu,ni ubuhe buryo twakoresha itaganisha ku kuvunga ngo buri gihe gukoresha imbaraga ,bivuga ko hari umuntu ugomba kuhasiga ubuzima.”

Senateri Hadidja Ndasngiza Murangwa we yagize ati “Dutekereza ko ni mujya mu ishyirwa mu bikorwa hashobora kuzaza ikibazo hagati bya Polisi na RIB,noneho tukibaza tuti uko byanditse mu gusoma itegeko umuntu abibona hehe,ese mu itegeko biragaragara neza,aho urwego rumwe rutangirira n’aho urundi rutangirira.”

Depite Bugingo Emanuel, Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano mu nteko umutwe w’abadepite arasobanura uko inshingano z’igipolisi zitazivanga z’ibagenzacyaha b’urwe RIB n’ubwo hari aho bizaba ngombwa ko bakorana.

Yagize ati “Itegeko rya Polisi kugira ngo rivugururwe,hari ububasha Polisi itarin ifite,kandi biza kugarara ko yari ikeneye kuba ibufite,cyane cyane ni ububasha bujyana n’ubugenzacyaha,bijyana n’ibyaha n’uburyo bwo kugenda mu muhanda n’amategeko abigenga,ni ukuvuga ibyaha bijyana n’impanuka,kwica amategeko yo mu muhanda,Polisi izajya ibikorera ubugenzacyaha bwuzuye.”

“Dosiye aho bikenewe iyijyane mu bushinajcyaha,ubundi uko byari bimeze ubwo bugenzacyaha bwakorwaga na RIB ubwo rero bw’umwihariko buzajya bukorwa na Polisi ku buryo bwuzuye ubundi bugenzacyaha bukomeze muri RIB.”

Yakomeje agira ati “Ubundi RIB ntabwo iba hose nka Polisi,Polisi iba ku mipaka,irinda amazi,iyo habaye icyaha cyangwa gukeka icyaha,polisi ifatiye mu cyuho ukora icyaha,iramufata n’ibimenyetso ibifate iri tegeko rikaba riteganya ko ibyo bimenyetso babikorera inyandiko mu gihe kitarenze amasaha 24 ikabishyikiriza RIB kugira ngo ikomeze ubugenzacyaha.”

Depite Bugingo kandi arasobanura icyo  itegeko rigenga Polisi ryatowe n’abadepite rivuga ku gukoresha intwaro n’imbaraga mu gihe cy’akaga.

Ati“Hashobora gukoreshwa imbaraga aho bikenewe muri uyu mushinga w’itegeko birimo,ariko izo mbaraga ntabwo hakoreshwa iz’umurengera,akoresheje iz’umurengera yaba anyuranije n’itegeko.hakoreshwa imbaraga zijyanye n’uburemere bw’amakuba amwegereje.”

Muri iri tegeko rigenga Polisi ryatowe n’abadepite harimo kandi ingingo ziteganya  ibyaha n’ibihano byerekeye gutoroka Polisi y’u Rwanda.Uku gutoroka ku mupolisi ni icyaha.

Nta gihindutse iri tegeko umukuru w’igihugu namara kurishyiraho umukono rizasohoka mu igazeti ya leta ritangire gukurikizwa.

Tito DUSABIREMA