Twagirayezu Thadee yashyize hanze icyatumye ava muri Rayon Sports(Video)

Uyu wari watorewe kuba visi perezida wa Rayon Sports mu myaka ibiri  akaza kwegura atayimazemo n’amezi atatu, yemeye ko habayemo ikibazo cyatumye afata umwanzuro wo kwegura anemeza ko kiramutse gikemutse yagaruka mu buyobozi.

Mu kiganiro cyihariye na Flash Thadee yemeje ko n’ubwo yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports yiteguye gukomeza kuyikunda no kuyishyigikira nk’umukunzi wayo mu bikorwa ibyo aribyo byose.

Ati “Ubu na maze kuva ku buyobozi sinabasha gufata ibyemezo muri Rayon Sports, ariko ku bwanjye niteguye gushyigikira cyane Rayon Sports nk’umukunzi wayo”.

Abajijwe icyatumye ava muri Rayon Sports manda yahawe kuyobora itarangiye, Thadee yasubije avuga habayemo ikibazo, ariko icyo kibazo akigira ibanga n’ubwo yemeza ko iki kibazo kiramutse gikemutse yayisubiramo.

Yagize ati “Gufata inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu gihe kingana n’imyaka ibiri ukazirekura mu gihe cy’amezi  atatu, ni umwanzuro ukomeye nafashe ndetse wanangoye. Nk’uko nabivuze rero neguye muri Rayon Sports kubera impamvu zanjye bwite kandi n’ubu ziracyari ibanga. Ariko gikemutse nasubira ku buyobozi.”

Twagirayezu Thadee yari yagizwe visi perezida wa mbere wa Rayon Sports tariki 14 Nyakanga uyu mwaka aza kwegura tariki 17 Ukwakira uyu mwaka.

UWIRINGIYIMANA Peter