Infantino yasubije abanenze Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasubije abanenze imitegurire n’imiyoborere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, avuga ko hari abantu bakomeje gukwirakwiza “urwango n’ibihuha” aho kwishimira ibyo umupira w’amaguru wagezeho muri iyi mpeshyi.

Mu butumwa burebure bw’amapaji 15 yashyize ku rubuga rwa Instagram ku cyumweru tariki 26 Nyakanga, Infantino yavuze ko FIFA yakoresheje imbaraga zayo zose kugira ngo irushanwa rigende neza, nubwo ryahuye n’imbogamizi zirimo imyanzuro y’abasifuzi, ibibazo bya visa, kwagura amakipe yitabira Igikombe cy’Isi akagera kuri 48, ndetse n’umubano we na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Yagize ati: “Mu gihe bamwe bicaye inyuma ya mudasobwa n’amakaramu bakwirakwiza urwango n’ibihuha, twe muri FIFA twari ku rugamba dutegura kandi dutanga irushanwa ryiza kurusha ayandi ku isi.”

Infantino yavuze ko Igikombe cy’Isi cyitabiriwe n’abarenga miliyoni zirindwi baturutse mu bihugu birenga 200, kandi ko nta bikorwa by’urugomo cyangwa ibibazo bikomeye by’umutekano byabaye. Yagize ati: “Nta rugomo rwabaye, nta bibazo by’umutekano byagaragaye, ahubwo habaye ibyishimo, ubumwe n’urukundo.”

Yanavuze ko abanenga FIFA bibanda ku bantu bake bangiwe visa, bakirengagiza miliyoni z’abafana n’abakinnyi bemerewe kwinjira muri Amerika, Canada na Mexico. Ku bijyanye n’impaka zatewe n’ibyemezo by’abasifuzi ndetse n’ibihano byahawe bamwe mu bakinnyi, yavuze ko ibyemezo nk’ibyo bisanzwe bibaho no muri shampiyona zikomeye ku isi.

Nubwo yisobanuye, FIFA ikomeje kunengwa n’inzego zitandukanye. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Noruveje ryatangaje ko rizarega FIFA muri Komisiyo ishinzwe imyitwarire, mu gihe UEFA nayo yavuze ko imyitwarire ya FIFA muri dosiye ya Folarin Balogun itumvikana.

Infantino yasoje ubutumwa bwe avuga ko yishimira kuba yaragize uruhare mu gutegura icyo yise “Igikombe cy’Isi cyiza kurusha ibindi byose.”