Ibihugu bya Afurika birasabwa gushakira umuti ibitera ubuhunzi


Ibihugu bya Afurika bisanga ubufatanye buzashyirwa mu guhangana nibura ryakazi no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri Afurika, ari bimwe mu bizagabanya imibare yabahunga bajya gushakira ubuzima mu bihugu by’Iburayi n’ahandi.

Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo y’iminsi 2 itegurwa n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuri iyi nshuro ikaba itaraniye i Kigali.

Igitera ubuhunzi n’igitera abantu kuvanwa mu byabo nizo ngingo abari muri iyi nama bavuye mu bihugu binyuranye muri Afurika no mu miryango itegamiye kuri leta ku Isi bunguranyeho ibitekerezo.


Abayobozi baza Guverinoma bari muri iyi nama bagaragaje ko bakwiye kwita ku byatera ibibazo by’ubuhunzi birimo guha abaturage babo ubuzima bwiza bajya gushaka ahandi mu kubarinda inzara, intambara, no kubashakira imirimo.


Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu muri Repuburika ya Niger Harou Abdou Salam, avuga ko izi nzitizi zacyemurwa ari uko habayeho ubushake bwa buri gihugu.


Yagize ati “Ni ngombwa ko abantu bumva ikibazo bakakigira icyabo, abantu bakareba impamvu zigitera bakazishakira umuti kandi bikaba inshingano za buri wese.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Olivier KAYUMBA avuga ko abanyarwanda bazi uburyo ubuhunzi bumera bityo ko Afurika ikwiye kwigira hamwe uburyo ibitera ubuhunzi byakumirwa.


Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guca ikintu cyose cyatera ubuhunzi, muri iyi nama Nyafurika n’abandi turumva ibyabo twese tugasangizanya uburyo dufite kugira ngo duce ibitera ubuhunzi. Twenyine nk’abanyafurika tubishakire ibisubizo, tubwire abaturage uko bagomba kuguma mu bihugu byabo cyangwa se ibibazo bitera ubwo buhunzi bigacyemurwa, ariko si ubuhunzi gusa hari n’abantu bava mu byabo bakimuka bakajya mu kindi gice cy’Igihugu.”


Muri iyi nama kandi u Rwanda rwagaragarije ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe ko rwafunguye amarembo y’imiryango y’ababuze aho bakinga umusaya bitewe n’uko rufite ishyaka ryo gukemura ibibazo Afurika ifite rufitiye ubushobozi, aho rumaze kwakira impunzi 189 rukaba runiteguye kwakira izindi zigera kuri 311 mu minsi iri imbere.


Yvette UMUTESI