Ni ubutumwa bwuzuye ibyishimo n’ishimwe Meddy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yishimiye intambwe umuryango we ugezeho. Mu magambo ye, yashimye Imana yamuhaye umugisha w’umwana, avuga ko ari impano ikomeye mu buzima bwe.


Yagize ati: “Umuhungu wanjye yujuje umwaka umwe. Imana yambereye nziza cyane, ndavuga nti urakoze Nyagasani ku bwiza n’imigisha wampaye mu rugo rwanjye.”
Meddy kandi yashimiye abantu bose bagize uruhare mu byishimo by’uyu munsi wihariye, abagaragariza urukundo rwinshi, ndetse abibutsa ko abaha agaciro gakomeye.
Ibi birori byabaye mu mwuka w’urukundo n’ibyishimo, aho uyu muryango wagaragaje ko wishimiye intambwe y’imfura yabo, bakomeza urugendo rwo kuyirera bayiherekeza mu rukundo n’ubwitange.
Twibutse ko Meddy na Mimi Mehfira basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2021, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bashimangiye urukundo rwabo imbere y’amategeko n’Imana, bakaba bakomeje kubaka umuryango uhamye ushingiye ku rukundo n’ukwemera.

