Maitre Dodian yashyize hanze indirimbo nshya “HALLELUYA” ishimangira amashimwe n’urukundo rw’Imana

Umuhanzi Ngarukiyintwari Jean de Dieu, uzwi cyane ku izina rya Maitre Dodian, yongeye gushimisha abakunzi be ashyira hanze indirimbo nshya yise “HALLELUYA”, igaruka ku gushimira Imana, kuyisingiza no kugaragaza urukundo rwayo mu buzima bwe.

Iyi ndirimbo nshya ije nyuma y’igihe gito ashyize hanze iyitwa “Tebuka”. Ibi byose bikaba bigaragaza ko Maitre Dodian akomeje urugendo rwa muziki mu buryo bwimbitse, agamije  kunezeza abakunzi be..

Maitre Dodian yavuze ko iyi mishinga ye mishya iri mu murongo wo kongera gusubiza umuziki we ku rwego rwiza, nyuma y’ikiruhuko yari yarafashe mu bikorwa bya muzika. Indirimbo “HALLELUYA” ikaba igaragaramo ubutumwa bwo gushima Imana ku byo yamukoreye, kuyiramya no kwerekana ko ari yo soko y’imigisha ye.

YIREBE HANO: https://www.youtube.com/watch?v=pVnbfTbAquA

Ibi bikorwa byose bibaye mu gihe Maitre Dodian aherutse gutangiza studio ye yise Global Music Studio, iherereye i Kigali mu Zindiro. Nk’uko amakuru abigaragaza, iyi studio igamije gufasha abahanzi batandukanye kubona aho bakorera indirimbo zinoze no guteza imbere impano nshya mu muziki nyarwanda.

Iyi studio ifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe, kuko itagarukira gusa ku muziki we, ahubwo inafasha abandi bahanzi kuzamura impano zabo.