The Ben na Sherrie Silver batashye amara masa,Tanzania yihara ibihembo bya Afrimma 2020

Mugisha Benjamin [The Ben] n’umubyinnyi Sherrie Silver batashye amara masa. Abahanzi bo muri Tanzania bayobowe na Diamond Platnumz muri East Africa bihara ibihembo bya Afrimma 2020

Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambutse mu buryo bwa ‘Live’ hifashishijwe urubuga rwa Youtube rwa Afrimma, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020.

Ibi birori byaririmbyemo umuhanzi ubimazemo igihe kinini Fally Ipupa, umunya-Nigeria Rema, Soraira Ramos muri Cape Verde, umubyinnyi uhagaze neza muri Afurika, Poco Lee ndetse n’abandi bahanzi barimo Eddy Kenzo wo muri Uganda, Gaz Mawete, Nadia Nakai, Master KG wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.

Umuhanzikazi Nandy yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba [Best Female Artiste in East Africa] n’aho Zuchu uherutse kwinjira muri Label WCB ya Diamond yegukana icy’umuhanzikazi mushya.

Zuchu yanditse kuri Twitter, avuga ko yishimiye iki gihembo agitura Chibu Dangote [Diamond], ku bwo kumufasha kwisanga mu ruhando rw’abahanzi.

Poco Lee wo muri Nigeria yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umunyafurika mwiza w’umubyinnyi yari ahataniye n’umubyinnyi mpuzamhanga w’umunyarwanda Sherrie Silver, La Petite Zota (Ivory Coast), PapiOjo (Nigeria) n’abandi.
Anderson Obiaguwe Umuyobozi w’ibi bihembo bya Afrimma, yavuze ko muri uyu mwaka hari amahirwe menshi yo gusubika umuhango wo kubitanga bitewe n’ibihe Isi irimo byo guhangana na Covid-19, ariko ko bitabaye.

Avuga ko afite ishimwe kuri buri wese witanze kugira ngo kuri iyi nshuro bishoboke. Yashimye abaterankunga, abahanzi, ababyinnyi, abatunganya amashusho y’indirimbo n’abandi bose ‘bagize uruhare kugira ngo twandike aya mateka’.

Ibi bihembo bya Afrimma byari bihataniwe n’abahanzi benshi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba nko muri Nigeria yari ifitemo abahanzi batanu, Mali, Ghana yari ifite abahanzi babiri, Senegal, Côte d’Ivoire.

Abahanzi bo muri Nigeria bari muri ibi bihembo ni Adekunle Gold, Davido, Burna Boy, Fireboy na Rema. Abo mu gihugu cya Mali ni Sidiki Diabate. Abo muri Ghana ni Kidi na Kuami Eugene. Naho muri Côte d’Ivoire yari Ariel Sheney ndetse na Wally Seck wo muri Senegal.

Ni ku nshuro ya Karindwi ibi bihembo bitangwa. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo. Bitegurwa n’abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z’abanyafurika.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Afrimma 2020 byatanzwe mu byiciro 27:

1.BEST MALE WEST AFRICA – Rema (Nigeria)

2.BEST FEMALE WEST AFRICA – Simi (Nigeria)

3.BEST MALE EAST AFRICA – Diamond Platnumz (Tanzania)

4.BEST FEMALE EAST AFRICA – Nandy (Tanzania)

5.BEST MALE CENTRAL AFRICA – Fally Ipupa (DRC)

6.BEST FEMALE CENTRAL AFRICA – Soraia Ramos (Cape Verde)

7.BEST MALE SOUTHERN AFRICA – Master KG (South Africa)

8.BEST FEMALE SOUTHERN AFRICA – Sho Madjozi (South Africa)

9.BEST AFRICAN GROUP – Umu Ibiligbo (Nigeria)

10. CROSSING BOUNDARIES WITH MUSIC AWARD – Burna Boy (Nigeria)

11.BEST NEW ACT– Zuchu (tTanzania)

12.ARTIST OF THE YEAR – Master KG (South Africa)

13.BEST GOSPEL ARTIST – Mercy Chinwo (Nigeria)

14.BEST LIVE ACT – Flavour (Nigeria)

15.BEST MALE RAP ACT – Nasty C (South Africa)

16.BEST FEMALE RAP ACT – Eno Barony (Ghana)

17.BEST COLLABORATION – Master KG ft Nomcebo Zikode & Burna Boy Jerusalema Remix

18.SONG OF THE YEAR – Master KG ft Nomcebo Zikode – Jerusalema

19.BEST VIDEO DIRECTOR – TG Omori (Nigeria)

20.BEST DJ AFRICA – Cuppy (Nigeria)

21.BEST AFRICAN DJ USA – Fully Focus (Kenya)

22.VIDEO OF THE YEAR – Gaz Mawete ft Fally Ipupa – C’est Rate

23.PRODUCER OF THE YEAR – Kabza De Small (South Africa)

24.BEST AFRICAN DANCER – Poco Lee (Nigeria)

25.BEST LUSOPHONE – Calema (Cape Verde)

26.BEST FRANCOPHONE – Fally Ipupa (DRC)

27.BEST RADIO/TV PERSONALITY – James Onen (Uganda)