Urusobe rw’ibibazo rwatumye abana badasubira ku ishuri

Hari bamwe mubabyeyi  bavuga ko hakenewe ubukanguramba  budasanzwe bwo gusubiza abana ku mashuri ngo abenshi muribo bararuwe n’amafaranga  abandi bakaba batari kujyayo kubera ubukene buri mu miryango yabo.

Hashize ibyumweru bibiri amashuri afunguye  nyuma yamezi umunani afunze kubera Covid-19.

 Ku ikubitiro hatangiye abo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu naho mu yisumbuye hatangira abo mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Uretse aba kandi hatangiye abo mu mashuri y’ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu n’abo mu y’Inderabarezi mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Nubwo aba banyeshuri basubukuye amasomo Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko hari imibare minini y’abanyeshuri batarasubira ku masomo yaba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye.

Muri rusange mu mashuri abanza, umubare w’abanyeshuri basubiye ku masomo ni 89%,bivuze ko hari 11% batarasubirayo kandi bitaramenyekana niba ari uguta ishuri cyangwa bafite izindi mpamvu.

Dr Uwamariya Valentine ni Minisitiri w’uburezi abisobanura agira ati “Hanyuma kumenya impamvu hari abana bataje, ntabwo turabona impamvu nyazo. Icyo twabanje gukora ni ukubona iyi mibare noneho igikurikiyeho ni ukumenya utaje ni inde? Ari hehe? Byagenze gute? Bitabujije koko ko tuzasanga na b’abana bagiye batwara inda muri ibi bihe  barimo. Imibare imwe turayifite ariko ntabwo dufite iya nyayo kandi ni igikorwa gikomeza.”.

Kuruhande rw’abaturage bo bagaragaza zimwe mu  mpamvu zatumye abanyeshuri batasubira ku masomo.

 Hari abavuga ko mu mezi umunani amashuri yamaze afunze benshi mubana bigiriye gukorera amafaranga bityo akaba yarabararuye, hari n’abandi ngo bigize intakoreka bumva ko kwiga ntacyo bikimaze.

Icyakora ngo n’ubukene bwatewe na Covid-19 byatumye hari ababyeyi babura amikoro yo gusubiza abana ku ishuri.

Uyu yagize ati “Unarebye usanga abenshi birukanga batoragura inyuma,umwana w’inaha aba azi igiceri icyo ari icyo kikamuryoha.”

Undi yagize ati “Abana bari kwanga gusubira ku ishuri kubera ikibazo cy’imibanire y’abantu mu ngo. Ugasanga mu nshingano z’ababyeyi ibintu kubera guhinduka , yenda akazi ku bagabo karabuze, abagore imikorere yaranze, noneho inshingano zo guha abana ibyo basaba nabyo ntibiri kwemera! Kandi kugira ngo umwana ajye kwiga  ni uko aba yariye  ni uko aba yabonye ibisabwa byose. Ugasanga arakubwiye ati sinjya mu ishuri barambwira gutya, baransaba ibi kandi naza hano mukambwira ko ntabyo mufite muri ababyeyi. ”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Njyewe rero ikintu mbona cyakorwa nka leta ibishyizemo ubushake bushobotseababa igafasha ababyeyii babo bana ikabafasha kubitaho, abananiranye bikaba ngomba ko babajyana no mu bigo ngororamucyo.”

Hashize igihe imiryango itandukanye itari iya Leta itanze impuruza ko hatagize igikorwa hari umubare munini w’abana bazareka ishuri kubera ingaruka zatewe na COVID19.

Yvette NYINAWUMUNTU ni umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta ‘Save Generation’ yagize ati “Twagaragarijwe n’abana ubwabo ko harimo bamwe batwaye inda mu bakobwa, harimo n’abinshyingiye. Ibyo byagiye bigaragara mu turere tumwe tumwe dukorera, ndetse harimo n’abana b’abahungu bagiye gukora mu kirombe.”

Minisiteri y’Uburezi  yabwiye itangazamakuru ko ifatanyije n’izindi nzego bagiye gushakisha abana batasubiye ku masomo kugira ngo babasubize mu ishuri.

“Ariko n’ubundi kugira ngo hatazagira umwana ucikanwa minisiteri y’uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bwo kugira ngo abana bagaruke mu ishuri.” Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’uburezi nanone.

Tariki 23 Ugushyingo 2020, biteganyijwe ko hazatangira ikindi kiciro cy’abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

 Abasesengura ingeri y’uburezi bagaragza  ko nyuma y’aha hashobora kuzaboneka undi mubare munini w’abatazasubira ku ishuri ku mpamvu zinyuranye ngo  ibintu bisaba ko iki kibazo kiganwa ubushishozi buri mpamvu igasesegurwa ukwayo biganisha gushaka umuti urambye wacyo.  

Daniel HAKIZIMANA