Kigali: Ntibishimiye uko bahatirizwa kugura n’abacuruzi

Bamwe mu baturage barinubira uko bafatwa na bamwe mu bacuruzi  iyo banyuze muri tumwe mu duce two mu mujyi wa Kigali twiganjemo ubucuruzi butandukanye na serivisi.

Bavuga
ko aba bahamagarira abacuruzi, babatangira bakabafata imyenda kugira ngo
babagurire.

Ubuyobozi
bw’Umujyi wa Kigali bwo buvuga ko bugiye kugenzura iby’iki kibazo, kugirango
barebe ubujyanama bwakorwa.

Hari
abaturage bo mu bice bitandukanye banyura mu mujyi wa Kigali rwagati, bavuga ko
babangamiwe n’ abakozi b’abacuruzi babatangira kugirango babagurire cyangwa se
ngo babahe serivisi zitandukanye.

Ikindi
kitabashimisha, ni uko babakora ku myenda, rimwe na rimwe ugasanga barabanduje.

Hari
n’igihe bacyeka ko harimo n’amabandi.

Umwe yagize ati “Hari igihe umuntu aba aje nko guhaha, ugasanga abantu baramutangiriye, bakamufata ku myenda ng’umuntu abagurire, ugasanga nk’umuntu wiyambariye umwenda w’umweru cyangwa umuntu akagufatira mu nzira uri umuntu ukuze, ukabona ari ibintu bidakwiye mu mujyi wa Kigali.”

Undi ati “ Nanjye byambayeho, nkumva nyine umuntu arambangamiye. Ntago ari byiza ko umuntu agukurura akujyana aho udashaka, kubera haba hari abantu benshi, hari ni igihe ucyeka ko ashaka no ku kwiba.”

Muri
‘Quartier Commericial’ ni hamwe mu hari ubucuruzi buteye imbere mu mujyi wa Kigali,
hari no mu hakunzwe kugaragara abafata abagenzi babashyikariza kugurira abo
bakorera.

Umwe
mu batega abagenzi witwa HAKORIMANA Colonel avuga ko hari ubwo abakiriya baba
batazi aho bakorera bikaba ngombwa ko babayobora.

Ati “ Twe ducuruza imyenda hano. Iyo umukiriya aje uramumbwira uti ngwino nguhe imyenda; nta birenze  uba urengejeho uretse ibyo byonyine gusa. Nta n’ibindi bikabije.”

Itangazamakuru
rya Flash ryashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga kuri
iki kibazo, bugaragaza ko butari buzi imikorere y’ubu bucuruzi.

Umuyobozi
w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yemeza ko agiye kubikurikirana
n’izindi nzego zibahagarariye kugirango hatangwe ubujyanama.

Ati “ Umukiriya agurira uwo ashaka nta mpamvu yo kumuhata, niyo mpamvu tugiye kubigenzura, tukabanza tukareba koko niba ari uko bimeze, tukavugana n’Urwego rw’Abikorera ngo tureba uko twabigarika niba bihari, cyangwa tukabagira inama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Amwe
mu maduka akunda gukoresha abantu bashishikariza abakiliya kugura usanga
aherere mu gikari.

Abacuruzi
bagaragaza ko ibi bikorwa mu rwego rwo gutanguranwa abakiliya.

NTAMBARA Garleon Flash FM/TV.

Leave a Reply