GISAGARA: Barinubira inzoga bise ‘dunda ubwonko’ barashaka iy’ibitoki

Hari abaturage bo mu karere ka Gisagara basaba ko bakomorerwa bakongera kwenga inzoga z’ibitoki,bavuga ko  bategetswe kugurisha ibitoki ku nganda zenga inzoga zipfundikirwa ubirenzeho ngo agahanwa bikomeye.

Hari kandi n’abavuga ko iyo banyoye inzoga zo mu nganda bahaye izina rya Dunda ubwonko  zibagiraho ingaruka mu buzima.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iherutse  gutangaza ko nta muturage ukwiye guhutazwa mu mutungo  we w’urutoki ashaka gukuramo inzoga  ariko ishimangira ko izongerwamo ibintu bakunda kwitwa inkorano zo zigomba gucika.

Umwe mu baturage  bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Ndora mu kababaro kenshi aravuga ko we na bagenzi be babujijwe kwenga inzoga z’ibitoki ,bategekwa kujyana umusaruro wabo w’ibitoki ku nganda akaba ari zo zenga izo nzoga.

Yagize ati“Baratubujije nyine mfite urutoki ariko ibitoki ndabigurisha kuko ngo iyo ubitaze uba ugiye kwenga nyirantare”

Kubuza abaturage kwengera urwaga  iwabo ikigamijwe ni uguhashya inzoga zifatwa nk’izitujuje ubuziranenge, izi zizwi nk’izinkorano,nyamara n’iziva  mu nganda hari abaturage bazikemanga. Abo muri Gisagara bo bahimbye izo nzoga zo mu nganda akazina ka Dunda ubwonko mu kugaragaza ingaruka z’izo nzoga ku buzima bwabo.

Umwe yagize ati“Iyo  tunyoye izi zipfundikiye, kubyuka ni ikibazo”

Undi nawe ati“Tunyoye ziriya zipfundukiye Gutera akabariro biratunanira ahubwo umugore aravuga ngo wagiye ahandi,ubu byaratuyobeye pe”

Aba baturage bo muri Gisagara basaba bakomeje ko bakomorerwa bakajya biyengera  inzoga z’ibitoki,kandi bakiyemeza kuzenga birinda izo babuzwa zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati“Turashaka ko mudukomorera tukenga inzoga zacu z’ibitoki natwe tukarwanya ziriya zitwa za nyirantare”

Ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yitabaga Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, ubwo iyo Komisiyo yagenzuraga umwanzuro washyikirijwe Guverinoma ku buziranenge mu gukora ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi binyobwa,umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza Dr Alivera MUKABARAMBA yasobanuye ko inzoga zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’umutekano wabo zigomba gucika ariko ashimangira ko umuturage adakwiye guhutazwa ku musaruro we w’ibitoki ashaka kwengamo u rwagwa igihe atagiye kwenga izitujuje ubuziranenge.

Yagize ati“Hari izo bongeramo ibibtu izo zo ziragaragara ariko numva umuturage atahutazwa mu mutungo we w’urutoki akuramo inzoga atari bwongeremo ibintu,tugomba rero kuganira ku buryo ayo mabwiriza atagira umuntu ahutaza.”

Alivera MUKABARAMBA

Mu nganda 218 zasuwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge 54 muri zo nizo zifite ibyangombwa  n’ibyemezo by’ubuziranenge. Inganda 164 mu zasuwe nta byangombwa by’ubuziranenge zasanganywe kandi  zahise zifungwa n’ikigo gifite ubuziranenge mu nshingano.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply