Kigali: Yiciye umugore we kwa Sebukwe

Nizeyimana Aloys wo  Mudugudu wa Ruseno mu Kagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera ari mu maboko ya Polisi nyuma yo guteragura ibyuma umugore we  Niyomukiza Naomi kugeza amwishe.

Uyu Nizeyimana ngo yasanze umugore we iwabo amwicira imbere ya Nyirabukwe.

Amakuru atangwa n’abo mu muryango w’umugore wishwe avuga ko uwo muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane adashira.

Agahinda n’intege nke biragaragara mu maso y’umukecuru Mukamana Jeanne nyumya y’aho umukobwa we wa gatatu yiciwe mu maso ye n’umukwe we akabikorera mu rugo rwe.

Abantu batari bake biganjemo abasengana na Mukamana  barakomeza kujya muri urwo rugo n’ubutumwa bukomeza umubyeyi wahemukiwe n’umukwe we.

Byari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo uwitwa  Nizeyimana yasangaga umugore we bari bamaranye imyaka 5 ku babyeyi be bivugwa yari yaramuhunze,Uwo Nizeyimana yinjiye mu nzu yo kwa Sebukwe adakomanze ashaka igikapu umugore we yari yazanye iwabo,Nyirabukwe ngo yahise abona ko atagenzwa n’amahoro niko kumusaba ngo bajye gushaka ubuyobozi bukemure ikibazo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Flash Mukamana Jeanne yagize ati“Noneho kuko njye nari ndi mbere nagiye kubona mbona ahise afata urutugu rwa Naomi kuko yari yamwiteguye ahita amutera icyuma numvaga bidashoboka ko yamwica”

Abazi neza uyu muryango bavuga ko nta mahoro yigeze arangwa mu rugo rwabo Umugabo uvuga ko azi neza Nizeyimana Aloys wiciye umugore we kwa Nyirabukwe barareranywe kandi yakurikiraniraga hafi imibanire ya bombi.

Yagize ati“Dusa n’abantu twabyirukanye igihe kiza kugera n’ubundi abana na nyakwigendera Naome ntabwo bigeze babana neza ni uko ari byabindi byo gukunda umuntu mwashakanye yaramukubitaga bakiyunga bakongera bagasubirana…”

Hari amakuru avuga ko  nyuma yo kwica umugore we Nizeyimana Aloys yagerageje Kwiyahura ariko afatwa atarapfa ngo yajyanywe kuvuzwa kuri ubu akaba ari mu maboko ya Polisi,nk’uko byemezwa n’umuvugizi  wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi.

Yagize ati“Yafashwe azakurikiranwa n’ubutabera”

Amakuru atangwa n’abatuye mu Mudugudu wa Ruseno mu Kagari ka Mukuyu ni uko Nizeyimana Aloys yashinjaga umugore we yishe ku muca inyuma.Nta minsi yari ishize mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro humvikanye umugabo uzwi ku izina rya Nsabimana Jean Claude wiyahuye  nyuma yo kwica umwana we kandi ngo yashakaga no kwica umugore we.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply