Odinga yifatiye ku gahanga Ambasaderi wa Amerika muri Kenya

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya bwana Raila Odinga, yifatiye mu gahanga Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, wavuze ko amatora aheruka yagenze neza ndetse cyane.

Aya matora yegukanwe na William Ruto uyu munyamerika kazi yashimye, kugera ubu Raila Odinga ntarayemera avuga ko bamwibye

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko bwana Odinga yabwiye madame  Meg Whitman gufunga umunwa we akareka kwivanga mu bibazo bya Kenya

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Raila Odinga agira ati “Ndashaka kwihaniza iyo mburamukoro y’umwambasaderi iceceke ifunge umunwa. Ibibazo bya Kenya ntibikureba.”

Akongera ati “Niba imyigaragambyo yaratumye habaho ibiganiro urumva wayinganya iki?”

Mu gushimangira ukudashimishwa n’ibyatangajwe na Ambasaderi Witman, bigaragaza ko ahengamiye kuri William Ruto, bwana Raila Odinga amwibutsa ko adafunze umunwa ashobora gusabirwa kwirukanwa mu gihugu kuko Kenya atari ubukonde cyangwa se umukoroni wa Amerika.

Amagambo ya Ambasaderi wa Amerika muri Kenya, abatavga rumwe n’ubutegetsi bayafashe nko gutera icumu mu gisebe kikiri kibisi kuko n’ubu batarashirwa kuko bahora basaba ko amajwi asubirwamo akabarwa bushya.

Ibi bisa n’ibitazakunda kuko umwaka ugiye gushira Perezida William Ruto ari kubutegetsi.

Abarebera hafi ibintu bakavuga ko Raila Odinga asa n’uhomera iyonkeje, cyane ko byaba atari ubwa mbere bibaye muri iki gihgu

Umutegetsi mukuru ariko nawe afite umutego agomba gusimbuka kuko abahafi ye bamaze iminsi basaba ko manda ya Perezida yava ku myaka 5 ikaba 10, kuko itanu ngo ni mike umuntu aba ataranashyitsa akabuno neza mu ntebe iruta izindi mu gihugu, agahita ajya mu myiteguro ya manda itaha adakoze.

Umwaka ushize Ruto yarabyamaganye ariko kuri iyi nshuro ntacyo aravuga, niba yemera ko umutegetsi wa Kenya yajya atwara imyaka 20 nta garuke.

Hagati aho ariko igihugu cya Kenya kigomba gusubiza abanyamerika miliyoni 375 z’amadorali kubaguze imyenda y’abana yakorewe muri Kenya, yagera muri Amerika bagasanga itujuje ubuziranenge.

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge muri iki gihugu kitarukije iki kibazo k’iyi myenda Washington ivuga ko ari ibicupuri, kivuga ko nta bugenzuzi bwacyo bwakozwe.

Iyi myenda irabarirwa mu bihumbi 100 yagurishijwe abacuruzi muri Amerika, ibagezeho basanga ni ibicupuri none bagomba gusubizwa akavagari k’amafaranga yabo.