RDC: Hakenewe ibiganiro ku gutsindwa kw’ingabo z’amahanga

Visi Perezida wa kabiri w’inteko ishinga amategeko wa Kongo Kinshasa, Vital Muhini, yavuze ko hakenewe kuganira ku gutsindwa kw’ingabo z’amahanga zananiwe kugarura amahoro mu ntara ka Kivu y’amajyaruguru.

Ikinyamakuru Media Congo cyanditse ko ubu amajwi menshi mu gihugu asaba ko ingabo za EAC ziva ku butaka bw’iki gihugu kuko nta kigaragara zahakoze.

Visi perezida  Vital Muhini Banywesize unavuka mu ntara ya Nord Kivu avuga ko kwirukana MONUSCO n’ingabo za EAC atari ikintu kizahuturwaho, hazabanza kuganira, ariko hari igihe kizagera Kongo Kinshasa ikivana mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba,

Ubu mu ntara ya Nord Kivu haravugwa ubwicanyi buri gukorwa n’abarwanyi ba ADF bakomoka muri Uganda, aho mu mpera z’icyumweru utuvuyemo zishe abantu 10 muri teritwari ya Lubero. Izi nyeshyamba ubusanzwe zagabaga ibitero muri Beni no mu ntara ya Ituri ,abaturage bakaba bavuga ko nta mpamvu y’ingabo z’amahanga kuko bicwa zirebera.