Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, aho aza kubonana n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.

Abayobozi bombi baraganira ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Qatar.

Mu mishinga ikomeye ibihugu byombi bifitanye, harimo iyubakwa ry’ikibuga cy’Indege cya Bugesera ndetse n’Ishoramari muri Sosiyete ya RwandAir.

Qatar yashoye imari mu mishinga y’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 40%.

Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.