Dore impamvu abana bakomeje kugirwa ibikoresho by’intambara muri Afurika

Inzego z’umutekano mu bihugu bya Afurika zasabwe gukumira icyo aricyo cyose cyatuma abana binjizwa mu gisirikare aho kuri uyu uyu wa 14 Ugushyingo 2019, abasirikare n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari mu Rwanda, aho bahugurwa ku buryo bwo gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Ni amahugurwa atangwa na n’umuryango “The Roméo Dallaire Child Soldiers Initiative” washinzwe na  Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ku mugabane wa Afurika buri mwaka ibihumbi n’ibihumbi by’abana bafatwa n’imitwe yitwaje intwaro, bakagirwa ibikoresho by’intambara.

DrShelly Whitman Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango ‘The Roméo Dallaire Child Soldiers Initiative’ uharanira ko abana batakwinjizwa mu gisirikare arasobanura impamvu hirya no hino abana abakomeje kugirwa ibikoresho by’intambara.

Ati  Impamvu inyeshyamba zikoresha abana, ni bantu ukoresha utabahemba, bumvira amabwiriza vuba, bajya aho ubategetse hose kandi ntibita ku kumenya ingaruka mbi ziri muri ibyo bikorwa mbese biroroshye kubagira ibikoresho.”

Si imitwe yitwaje intwaro gusa itungwa agatoki kugira abana ibikoresho by’intambara, kuko hari na za Leta z’ibihugu zishinjwa kwinjiza abana mu gisirikare. Umuryango wabibumbye uherutse gutunga agatoki Sudan Y’epfo, uvuga ko ingabo za Leta n’inyeshyamba bakoresha abana mu gisirikare.

Abajijwe umusanzu w’u Rwanda mu gukemura iki kibazo nk’igihugu gifite ingabo muri Sudani y’Epfo ziri mubutumwa bw’Amahoro,  Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda LT Colonel Innocent Munyengango yasubije muri aya magambo.

Ati “Turi muri ‘South Sudan’, duhura n’abo bavugwa muri iyo raporo ariko ngarutse  cyane icyo iyi nama igamije, ni ugukumira no gusobanura ububi bwo kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare. Ibyo bihugu rero ubu na byo biraza kubona ingamba zakoreshwa kugira ngo niba koko biba, bihagarare.”

Minisitri w’Ingabo z’u Rwanda Major General Albert MURASIRA, we yibukije inzego z’umutekano muri Afurika ko hari  amategeko mpuzamahanga  abuza gukoresha  abana mu bihe  by’imvururu no mu ntambara  hagati y’ibihugu .

Ati “  Ba nyakubahwa muri hano twese ngira ngo turabizi ko amategeko y’intambara atubuza gukoresha  abana mu gihe cy’imvururu.  Aya mategeko kandi yubahirizwa  no mu bihe by’intambara mpuzamahanga cyangwa n’izitari mpuzamahanga .”

Kuri ubu mu Rwanda abasirikare n’abapolisi n’abahagarariye inzego za gisivile baturutse mu bihugu birindwi byiganjemo ibyo mu karere u Rwanda rurimo, bari guhugurwa ku bubi bwo kwinjiza abana mu gisirikare n’uburyo bwo kubikumira.

Ni amahugurwa yateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Daniel Hakizimana