Minisitiri Dr. Ngirente asanga Afurika ikoresheje neza umutungo ifite, byagabanya umubare w’abahunga uyu mugane

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko gukoresha neza umutungo wa Afurika no kuwubyaza umusaruro mu buryo bukwiye biri mu byatuma uyu mugabane ugabanya umubare w’abaturage bawo bawuhunga kubera ubukene.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika izwi nka ‘36 Million Solutions: Africa Private Sector Forum on Forced Displacement’.

‘36 Million’, ni umubare uhagarariye abaturage ba Afurika miliyoni 36 bagaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) nk’abafite ibibazo byo kuba baravuye mu byabo, ari impunzi, batagira ubwenegihugu cyangwa se bashaka ubuhungiro.

Iyi nama igamije kwereka abikorera bo muri Afurika uruhare bakwiye kugira mu gukemura ikibazo cy’ubuhunzi kuri uyu mugabane.

Yatumiwemo abikorera, Guverinoma z’ibihugu, abaterankunga n’abahagarariye impunzi.

Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Umuyobozi wa UNHCR muri Afurika y’i Burasirazuba, mu Karere k’Ibiyaga Bigari no mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Clementine Nkweta-Salami yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w’abava mu byabo n’impunzi warushijeho kwiyongera.

Iki kibazo kigaragara muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Burundi n’amajyaruguru ya Mozambique.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubona impunzi nk’amahirwe y’ishoramari kuruta uko bazifata nk’umutwaro.

 Yashimye u Rwanda na Djibouti kubera ko byatangiye gutera intambwe,asaba abikorera gufatanya n’imiryango na Guverinoma z’ibihugu mu gufasha impunzi n’abavuye mu byabo.

Ikibazo cy’impunzi muri Afurika kandi cyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.

Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko umubare w’Abanyafurika bahunga n’abava mu byabo ugenda wiyongera by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ati “Umubare w’abava mu byabo wageze ku kigero cyo hejuru gishoboka muri Afurika. Imibare yerekana ko mu 2020 umubare w’abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35.9 bangana na 45% by’impunzi zose ziri ku Isi.”

Amakuru atangwa na ‘SOS Children’s Village’ agaragaza ko ubukene buri mu mpamvu esheshatu zituma Afurika ikomeza kugira umubare munini w’impunzi. Mu zindi mpamvu harimo intambara n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko iki kibazo cy’Abanyafurika bahunga kubera ubukene, cyakemuka mu gihe umutungo w’uyu mugabane waba ukoreshejwe neza.

Ati “Nk’uko byagiye bigaragazwa Afurika ifite ubukungu n’ubutunzi ku buryo buramutse bubyajwe umusaruro neza, uyu mugabane ushobora nibura kugabanya umubare w’abahunga kubera impamvu z’ubukungu binyuze mu guha amahirwe atandukanye urubyiruko rwacu.”

Yagaragaje ko abikorera bakwiye gutanga umusanzu mu bijyanye no guhanga imirimo bagaha urubyiruko rwa Afurika akazi kuko ubushomeri buri mu bituma ruhunga.

Ati “Ni inshingano zacu gukorana bya hafi n’abikorera mu gukoresha neza uyu mutungo, hahangwa imirimo ihagije ku rubyiruko rwacu. Ibi bizafasha mu buryo bw’ubukungu n’imibereho ndetse hanakemurwe ikibazo cy’abimukira bajya ku yindi migabane.”

Indi ngingo yaganiriweho muri iyi nama ni ijyanye n’uburyo ibihugu byakira impunzi ndetse bikazifasha gutangira ubuzima bushya, kwiyubaka no kwibona muri gahunda z’igihugu kimwe nk’abandi baturage.

Dr Ngirente yavuze ko gufasha impunzi gutangira ubuzima bushya bituma zidashingira imibereho yazo ku nkunga kandi zikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu zahungiyemo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 148.938 aho izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zingana na 51%, izikomoka mu Burundi zikanga na 48%. Izituye mu mijyi ni 8%, mu gihe abasaga 92% baba mu nkambi, abana n’abagore banga na 76%.