2050: Amakuru ku mihindagurikire y’ibihe azajya atangwa n’Abanyeshuri n’Abarimu ba Kaminuza

Icyerekezo 2050 gishobora gusiga u Rwanda rubona amakuru arebana n’imihindagurikire y’ibihe ashingiye ku bushakashatsi azafasha igihugu gufata ingamba zo guhanga n’ingaruka  z’ihindagurika ry’ibihe.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA, Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Aamashuri makuru na za Kaminuza bashyiriye umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda n’abarimu babo bakora ubushakashatsi bw’igihe kirekire ku mihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

Aba baturage batunzwe n’imirimo y’ubuhunzi bakurikije uburyo ibihe by’imvura bisigaye bisimburana mu buryo butari busanzwe, baragaragaza impungenge z’uko ihindagurika ry’ibihe rishobora kuteza ibyago byinshi ikiremwamuntu igihe nta gikozwe mu maguru mashya.

Umwe ati“Ibintu byagiye bihinduka imvura yagiye igwa ikagwa mu bihe bitari ibyayo. Hari imvura yaguye muri Nyakanga no muri Kanama, ariko bigeze muri Nzeri imvura irabura, mu Kwakira nabwo imvura irabura. Imyaka bahinze iri kugenda yuma kubera izuba, urumva ni imihindarukire mibi iza guteza ibibazo muri iki gihe.”

Mugenzi we ati“Iyo imvura iguye yitwa ngo yaguye, iraza igasenya igasenya inzu ugasanga mbese ubuzima butameze neza. Iyo byagenze bityo bamwe ubuzima burahagarara.”

Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA, nacyo cyemera ko imihandagurikire y’ibihe yakomeje gutera ibyago byinshi abaturarwanda, kandi hari impungenge ko ibyo byago bishobora kwiyongera no mu bihe biri imbere.

 Juliet Kabera ayobora ikigo REMA ati“Twabonye mu mezi yashize aho imyuzure yazaga igatwara imirima y’abantu ikangiza ibikorwaremezo, imihanda, amazu…ndetse hari n’aho twaburaga ubuzima bw’abantu. Ibi rero iyo tubibonye turibaza ngo biziyongera bingana bite?”

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA, Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, byiyemeje gufatanya mu gutera inkunga ubushakashatsi, buzatanga umurongo w’icyakorwa ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

 Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Velentine, arasobanura iby’ubwo bushakashatsi.

Ati“Ni umushinga w’igihe kirekire. Uyu munsi bagaragaje gutangirana n’abanyeshuri 25 bazaba bakora ubushakashatsi hamwe n’abarimu babo, ariko ni gahunda izakomeza kuko buriya iyo ibidukikije byangiritse natwe buriya tuba mu bidukikije, ubuzima bwacu buba buri mu kaga.”

Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA kivuga ko mu busanzwe ubushakashatsi butanga ishusho nyayo y’uko ibintu bihagaze, ku buryo bwashingirwaho hafatwa ingamba zirimo n’izafasha gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe mbere y’uko riba.

Juliet Kabera uyobora ikigo REMA niwe ukomeza.

Ati “Ayo makuru tuzakura muri ubwo bushakashatsi azadufasha mu gukora za gahunda twavugaga. Urugero: Dushobora kwibaza ngo amakuru ajyanye no kwiyongera ku bushyuhe mu Rwanda bizaba bingana bite? Ni gute bizagira ingaruka ku bukerarugendo cyangwa ku buhinzi? Ni urugero.”

Zimwe mu ngeri ubu bushakatsi buzibandaho harimo urwego rw’ingufu, imicungire y’amazi ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni ubushashatsi bugamije ko ibyerekezo bya 2050 na 2080 bizagera u Rwanda rushobora kubona amakuru ashingiye ku bushakashatsi, arufasha guhangana n’ingaruka z’ibihe.

Ni umushinga uzatwara amafaranga miliyoni 500 ariko ashobora kongerwa igihe n’abakora ubushakashatsi bazaba biyongereye.

Raporo ya Banki y’Isi ku ihindagurika ry’ikirere igaragaza ko nta gikozwe kugeza mu mwaka wa 2050, abaturage basaga miliyoni 143 bazaba impunzi biturutse ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi Banki igaragaza ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ariyo izibasirwa kurusha ibindi bice by’Isi.

Tito DUSABIREMA