Umuhanda uturuka Prince House kugera i Masaka ugiye kwagurwa ku nkunga ya guverinoma y’ubushinwa yahaye u Rwanda.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ari igisubizo ku bucucike bw’imodoka bwagaragaraga muri uyu muhanda.
Abasanzwe bakoresha uyu muhanda bavuga ko kuwagura biziye igihe kuko ngo uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’imodoka nyinshi.
Umuhanda uvaPrince House i Remera, ugaca mu Giporoso, Nyandugu ukagera i Masaka, ni umuhanda ukunze gukoreshwa n’imodoka nyinshi kubera abasohoka mu mujyi wa Kigali cyangwa binjiramo.
Abawukoresha bavuga ko ugaragaragamo umubyigano w’imodoka cyane cyane mu masaha ya mu gitondo abakozi bajya ku kazi ndetse na ni mugoroba batashye.
Aba bagaragaza ko kwagura uyu muhanda bikenewe mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka wagaragaragamo.
Mushimiyimana Jean Marie umushoferi ukorera muri uyu muhanda yagize ati” Guturuka ku cya mutzing, haba hari ubwinshi bw’imodoka kubera ko umuhanda ari icyerecyezo kimwe.”
Guverinoma y’u Bushinwa yahaye iy’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 42 $ y’amerika yo kwagura uyu muhanda ungana na kilometero 10.
Dr. Uwera Claudine ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi aravuga ko iki ari igisubizo ku bubucike bw’imodoka zacaga muri uyu muhanda.
Ati “Uyu muhanda ubundi habaho ubucucike bw’amamodoka bikaba bibangamira abawugenderamo,ibinyabiziga ndetse n’ubucuruzi buhakorerwa.Ni ukuvuga ngo bije gusubiza ikibazo kinini twari dufite kuri uriya muhanda.”
Dr. Uwera yongeyeho ko uyu mushinga uzanatanga akazi ku banyarwanda bikanabafasha no kwiyubaka mu mibereho ndetse no kuhavana ubumenyi mu gukora umuhanda n’ibindi bikorwa remezo.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko iyi nkunga izungukira cyane abanyarwanda kandi igakomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Nk’uko tubizi iterambere ry’u Rwanda riri kwihuta cyane, ni na ko imodoka zirushaho kwiyongera.Umuvundo w’ibinyabiziga ni ikibazo kigaragara muri Kigali. Nyuma yo kuba bibangamira imibereho myiza y’abaturage, binabangamira ubucuruzi bigakoma mu nkokora intengo z’igihe kirekire zo guteza imbere ubukungu bw’umujyi wa Kigali.”
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzatangira mu mpera z’uyu mwaka. Ni umuhanda uzaba ufite ibyerecyezo bibiri, buri cyerecyezo kibasha kugendamo imodoka ebyiri, aho kuba imodoka imwe nk’uko byari bimeze.
Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu muhanda uzatwara miliyoni 30 $ asigaye akazakoreshwa mu bindi mu yindi mishinga.
Dosi Jeanne Gisèle