Bisengimana Justin wasinye imyaka ibiri muri Bugesera yemerewe kuzishakira abo bazakorana

Nyuma y’ukwezi atandukanye n’ikipe ya Sunrise Fc, umutoza Justin Bisengimana yasinye imyaka ibiri muri Bugesera Fc nk’umutoza mukuru, aho yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamereye kuzishakira abo bazafatanya akazi ko kuyitoza.

Bugesera Fc yafashe icyemezo cyo gutandukana na Muhire Hassan wari umaze iminsi ayitoza, ndetse utarabashije kuyigeza mu mikino ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro, aho yasezerewe n’ikipe y’Intare muri 1/8 iyitsinze mu mikino yomibi, ubanza n’uwo kwishyura maze iha akazi Bisengimana Justin, wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Sunrise mu kwezi gushize.

Mu kiganiro Justin Bisengimana yahaye itangazamakuru akimara kugirwa umutoza wa Bugesera Fc, yavuze ko ubyobozi bw’iyi kipe bwamwemereye kuzishakira abazamufasha kuyitoza ni ukuvuga abatoza bazamwungiriza mu gihe kingana n’imyaka azamara mu ikipe ya Bugesera FC.

Justin yagize ati “Nibyo namaze gusinya imyaka ibiri mu ikipe ya Bugesera FC, kandi abayobozi bayo twavuganye banyemereye ko nzishakira abatoza tuzafanya muri aka kazi. Rero ndizera ko bizagenda neza.

“Ubuyobozi bwansabye gufasha ikipe no kuyisubiza ku murongo mwiza yahozemo, ni nayo mpamvu babikoze hakiri kare kugira ngo nzanagire uruhare mu kugura abakinnyi ikipe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.”

Justin Bisengimana yamenyekanye mu makipe nka Etoile de l’Est na Sorwathe zo mu cyiciro cya kabiri, aza kujya mu ikipe ya Gicumbi Fc na Police FC nk’umutoza wungirije.

Police Fc yayivuyemo ajya kuba umutoza mukuru muri Sunrise Fc mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Bisengimana asinye muri Bugesera nyuma y’ukwezi avuye muri Sunrise

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply