Antetokounmpo na Harden bayoboye abitwaye neza mu ikipe y’umwaka muri NBA (All-NBA First Team)

Paul George, Nikola Jokic na Stephen Curry nibo bujuje ikipe ya 5 y’abitwaye neza, mu gihe LeBron James yaje mu bitwaye neza muri rusange, ku nshuro ya 15.

Umukinnyi wa Milwaukee Bucks Giannis Antetokounmpo na James Harden wa Houston Rockets, ni babiri batowe bwa mbere mu ikipe ya batanu bitwaye neza muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umwaka w’imikino 2018/2019.

Antetokounmpo na Harden bombi batowe kubwiganze bwo hejuru n’amajwi 500 buri umwe. Ni ubwambere Giannis Antetokounmpo aje mu ikipe ya mbere ya NBA mu buzima bwe, ariko yari yaraje mu ikipe ya kabiri inshuro ebyiri.

Ku rundi ruhande, James Harden yaje mu ikipe ya mbere ku nshuro ya gatanu, harimo n’izo yajemo gatatu gakurikirana kandi atowe mu ba mbere.

Ikipe ya mbere muri NBA umwaka w’imikino 2018/2019, irimo kandi kizigenza wa Golden State Warriors Stephen Curry watowe ku majwi 482, Paul George wa Oklahoma City Thunder n’amajwi 433 na Nikola Jokic wa Denver Nuggets wabonye 411.

Curry aje mu ikipe ya mbere ya NBA ubugira gatatu, George yaje mu ikipe ya gatatu inshuro enye, ubu ni ubwa mbere aje mu ikipe ya mbere. Nikola Jokic na we ni ubwa mbere aje mu ikipe ya mbere.

Antetokounmpo, Harden na George kandi ni bo bahataniye igihembo cy’Umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka w’imikino (NBA MVP). Uzatsinda, azatangazwa mu birori byo gutanga ibihembo muri NBA bizaba mu kwezi kwa gatandatu ku itariki ya 24, mu mujyi wa Los Angeles.

Ikipe ya kabiri ya NBA uyu mwaka, igizwe na Umunyacameroun Joel Embid wa Philadelphia 76ers, Kevin Durant wa Warriors, Damian Lillard wa Portland Trail Blazers, Kawhi Leonard wa Torronto Raptors na Kyrie Irving wa Boston Celtics.

Ikipe ya gatatu yo irimo Russell Westbrook wa Oklahoma City Thunder, Blake Griffin wa Detroit Pistons, LeBron James wa Los Angeles Lakers, Rudy Gobert wa Utah Jazz na Kemba Walker wa Charlotte Hornets.

King LeBron James yageze ku gahigo ko kugaragara mu makipe y’abitwaye neza muri NBA ku nshuro ya 15, agahiho asanzeho Kareem Abdul-Jabbar, Kobe Bryant na Tim Duncan.

Leave a Reply