Ntabwo nshaka kuburana urwandanze-SANKARA

Ku nshuro ya mbere agejejwe imbere y’urukiko kuva yafatwa, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yemeye ibyaha byose akurikiranyweho asaba imbabazi Abanyarwanda n’umukuru w’igihugu.

Kuri uyu wa Kane, Sankara yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Icyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo cyuzuye abantu, abandi bari hanze n’umutekano wakajijwe. Ahagana saa mbili n’igice zigitondo, nibwo urubanza rwa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara  ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwatangiye.

Ubushinjacyaha   bwasomye icyaha ku kindi, mu byaha 16  rukurikiranyeho uyu mugabo wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, akaba no mu bavisi perezida b’impuzamashyaka MRCD, byombi bikorera hanze bikavuga  ko birwanya Leta y’u Rwanda.

Muri ibyo byaha byiganjemo ibifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, harimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwasomye itariki ku yindi mu yakoreweho ibitero by’umutwe Nsabimana Callixte Sankara yavugiraga, byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu ishyamba rya Nyungwe.

Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abantu, abandi barakomereka, imitungo n’ibicuruzwa birasahurwa. Callixte Sankara we akumvikana ku maradio mpuzamahanga yigamba ko umutwe avugira ariwo uri Nyuma y’ibyo bitero.

Urugero rumwe n’urwigitero cya Tariki 15 z’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2018, mu murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu bilometero 3.5 uvuye ku ishyamba rya Nyungwe.

Aha abarwanyi ba FLN Sankara yavugiraga, bahagaritse banatwika imodoka eshanu zirimo ‘Coaster’ eshatu minibus imwe n’ivoiture bica, abantu 6 bakomeretsa abandi benshi. Abo barwanyi kandi, banasahura ibyabo birimo telefoni, mudasobwa, imyambaro n’amaherena.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, yigambye icyo gitero kandi anatangaza ko ingabo yavugiraga zafashe ishyamba rya Nyungwe.

Igihe cyose yahabwaga umwanya wo kuvuga, Sankara yasubiragamo ko asaba imbabazi, ariko iki gitero cyo kuwa 15 z’ukwezi kwa 12 kiri mu byo yatinzeho asobanura.

Nsabimana yavuze ko abarwanyi yavugiraga, bari bahawe amabwiriza n’ubuyobozi bw’impuzamashyaka MRCD . Ngo ni amabwiriza yise ‘Objectif a Cible’ mu gifaransa, ayo mabwiriza ngo yari ayo guca ibiraro, gutega ambushi imodoka z’abasirikare b’u Rwanda, gutera ibirindiro bya Polisi n’igisirikare byoroheje no gutera ibiro by’imirenge n’iby’uterere.

Sankara yasobanuye ko mbere y’iminsi itanu ngo ibyo bitero bigabwe, yavuganye n’umugaba w’ingabo za FLN Gen. Major SINAYOBYE Bernabe,  amubwira ko mu mpera z’umwaka abarwanyi be bagiye gukora akantu, nyuma aza kumva ko hatitswe imodoka z’abasivile ni ibintu Sankara nawe yise amarorerwa. Uwitwa Major Gwado ngo niwe wayoboye abagabye ibyo bitero.

Aha naho Sankara yasabye imbabazi Abanyarwanda, anazisaba umukuru w’igihugu aranabyicuza.

Yagize ati “Nifurije iruhuko ridashira abaguye mu bitero. Ndasaba imbabazi Abanyarwanda, ndanazisaba Umukuru w’Igihugu.”

Ubushinjacyaha bwerekanye ko uzwi nka Sankara, yakoreshaga ibyangombwa bihimbano kuva mu mwaka wa 2013. Sankara ngo kuva muri uwo mwaka yabonye indangamuntu n’urupapuro rw’inzira rw’igihugu cya Lesotho, ku mazina ya Karera Joseph kandi akavuga ko yavukiye Masisi muri Repeburika Iharanira Damokarasi ya Kongo, Nyamara umwirondoro we wasomwe mu rukiko, ugaragaza ko yavukiye mu karere ka Nyanza, mu majyepfo majyepfo y’u Rwanda.

Ibi byangombwa ngo yabihawe n’Umunyalesotho, amwishyuye amarandi akoreshwa muri Afurika y’epfo 5000. Ibyo byangombwa ngo yabikoresheje ajya mu bihugu nka Swaziland, Afrika y’epfo, Mozambique Tanzania, Zanzibar n’ibirwa bya Comores mu nyungu z’umutwe yavugiraga.

Ibi nabyo Sankara yabisabiye imbabazi, aranabyicuza. Sankara kandi ashinjwa gukorana n’abagize ibisirikare bya Uganda n’Uburundi.

Mu rukiko Sankara yemeye ko yagiranye ibiganiro n’umusirikare ukora mu rwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu mu Burundi, ariko ngo nta nkunga y’ibikoresho Uburundi bwahaye FLN.

Sankara kandi yavugiye mu rukiko ko umutwe yavugiraga, wanagiranye ibiganiro n’igisirikare cya Uganda, kandi ko cyemeye gutanga ubufasha mu bikoresho bya gisirikare n’ubufasha mu bya dipolomasi.

Mu rukiko, Sankara yateruye avuga ko yitandukanije n’imitwe yose yari arimo, ari no mu buyobozi bwayo ari nako yongera gusaba imbabazi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufunga by’agateganyo, kubera impamvu bwise ko zikomeye harimo no kuba yatoroka ubutabera.

Uwunganira Callixte Sankara asaba ko umukiliya we yaburana ari hanze, kuko atagoranye kuva yafatwa.

Ahawe ijambo ngo agire icyo avuga, Sankara yagize ati “Nk’umunyamategeko ntabwo nshaka kuburana urwandanze. Ibyaha nshinjwa bifitiwe ibimenyetso ku buryo n’inyoni zo mu biti zabihamya.” Akivuga ibi, abari mu rukiko bose bahise baseka.

Inteko iburanisha yatangaje ko umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa, uzasomwa tariki 28 z’ukwezi kwa Gatanu Saa cyenda z’amanywa.

Photo: IGIHE

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply