Alpha Conde uri kwiyamariza manda ya gatatu muri Guinea ni muntu ki?

Alpha Conde wavutse ku itariki ya 4 Werurwe mu 1938 ni umunyepolitiki wo muri Guinee; Guinnee ifite umurwa mukuru witwa Conakry, uyiyoboye kuva mu 2010.

Yamaze imyaka myinshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, agerageza kuyobora Guinea mu 1993 n’1998 hose atsindwa na Lansana Conte;  ayobye ishyaka ‘Rassemblement du Peuple de Guinee’ RPG; ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Yongeye guhagarara yemwe mu matora ya 2010, Conde ahundagazwaho amajwi. Ubwo yicaraga ku ntebe iruta izindi muri Guinea mu Kuboza k’uwo mwaka, yabaye Umukuru w’igihugu wa mbere utowe mu mucyo mu mateka y’icyo gihugu. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2015.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’amatora yo mu 2015 yasabye abaturage gushyira ku ruhande iby’amoko, bose bakazamukira rimwe nk’AbanyaGuneya.

Ati “Namaze imyaka 50 ndwanira Demokarasi y’iki gihugu, ndashaka ko amatora yacu azanyura mu mucyo, kandi nta wayabuza kuba. Mugomba kumva ko mbere yo kuba abafura, abamandeka, abasusu, mbere na mbere turi AbanyaGuneya. Abanyaguneya bagomba kumva ko kureberanira mu ndorerwamo y’amoko ntaho bizabageza. Guinea niyo karita ndangamuntu, kandi twese turi abaturage ba Guinea.”

Mu 1958, uwabaye Perezida wa mbere wa Guinne Ahmed Sekou Toure yabonye

ubwigenge ku Bafaransa, bigira Guinea igihugu cya mbere gikoronejwe n’Abafaransa kibubonye.

Abanditsi b’amateka bavuga ko Toure yayoboje iki gihugu cyo muburengerazuba bw’Afurika inkoni y’icyuma mu gihe cy’imyaka 26 yakurikiye.

Kuri ubu umukuru w’igihugu uriho, Alpha Conde, niwe wari ishusho ngari y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Yakatiwe urwo gupfa adahari mu 1970, icyo gihe yari mu bufaransa, yigisha amategeko muri kaminuza ya Sarbone iri mu murwa mukuru Paris.

Ubwo yatahaga mu gihugu mu 1991 Lansana Conte niwe wari ku butegetsi. Uyu mu perezida n’igisirikare yari abereye umugaba mukuru w’ikirenga, bashinjwa gushinga ubutegetsi bw’igitugu kugeza mu 2008.

Alpha Conde yiyamaje inshuro nyinshi kuyobora Guinea, afungwa kenshi, hari n’ubwo yakatiwe imyaka itanu muri gereza, nyuma aza kubabarirwa mu 2001.

Mu 2010, nibwo yatorewe bwa mbere kuyobora Guinea Conakry, avuga ko azaba Mandela wa Guinea, yizeza abaturage gukorera mu kuri no kunga abaturage.

Gusa bavuga ko hari igihe ubutabera bufata igihe ngo butangwe, abagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ku kibuga cy’umupira cya Conakry muri nzeri ya 2009, ubwicanyi bwaguyemo abarenga 157 batavugaga rumwe n’ubutegetsi, abagore barenga ijana bagahohoterwa, na n’ubu ntiburatangwa.

Mu 2015, Conde yongeye gutorerwa kuyobora manda ya kabiri ku majwi 58%; ni amatora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganiye kure.

Muri uwo mwaka kandi, ni nawo igihugu cya Guinea cyari cyugarijwe bikomeye n’icyorezo cya Ebola, icyorezo cyari kibasiye ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba kuva mu 2014.

N’ubwo igihugu cya Guinea gikungahaye ku mutungo kamere, umuturage umwe muri babiri ari munsi y’umurongo w’ubukene.

Nyuma yo gutsinda amatora yo mu 2010, Conde yararahiye arirenga, avuga ko agiye kunga Abanyagineya, anarwanye bikomeye ruswa yacaga ibintu muri icyo gihugu.

Icyakora umuhungu we yumvikanye kenshi mu bibazo bya ruswa, ahanini bishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no kugerageza kwiba amajwi mu matora.

Mu 2017, Alpha Conde yasimbuye Idriss Deby wa Tchad nk’umuyobozi w’umuryango w’Afurika y’unze ubumwe, umwanya nawe yasimbuweho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, muri mutarama ya 2018.

Conde asengera mu idini ya Islam. Yashyingiranywe na Djene Kaba Conde, bafitanye umwana umwe, Alpha Mohamed Conde.