Inama y’Abaminisitiri yasubije isaha yo guhagarika ingendo saa tatu z’ijoro

Nyuma y’ibyumweru bibiri hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha isubizwa saa tatu z’ijoro yahozeho mbere.

Ku wa 27 Kanama nibwo hari hemejwe amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, icyo gihe mu ngamba zari zashyizweho ni uko nta ngendo zemewe nyuma ya saa moya z’ijoro. Hari nyuma y’uko mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umubare munini w’abantu banduye Coronavirus biganje cyane mu masoko.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, niyo yemeje ingamba nshya zirimo ko ingendo zibujijwe “guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo”.

Amasaha y’ingendo yavanywe saa moya asubizwa saa tatu z’ijoro

Nyuma y’ibyumweru bibiri hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha isubizwa saa tatu z’ijoro yahozeho mbere.

Ku wa 27 Kanama nibwo hari hemejwe amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, icyo gihe mu ngamba zari zashyizweho ni uko nta ngendo zemewe nyuma ya saa moya z’ijoro. Hari nyuma y’uko mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umubare munini w’abantu banduye Coronavirus biganje cyane mu masoko byanatumye amwe afungwa.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, yemeje ingamba nshya zirimo ko ingendo zibujijwe “guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo”.

Nta zindi mpinduka zikomeye zakozwe mu ngamba nshya ugereranyije n’imyanzuro yari yatangiye gukurikizwa mu byumweru bibiri bishize, ndetse itangazo ry’ibyemezo y’Abaminisitiri risobanura neza ko “ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa” usibye izahinduwe.

Indi myanzuro yafashwe:

-  Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) ziremewe ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima;

-  Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa.

-  Abantu bose bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Magingo aya mu Rwanda harabarurwa abantu 22 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus mu gihe abamaze kwandura bo ari 4479. Mu bamaze kwandura, 854 babonetse mu minsi 14 ishize mu gihe barindwi bo bapfuye muri icyo gihe.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.