Icyo bamwe mu banyapolitiki bavuga ku rupfu rwa Faustin Twagiramungu waguye mu Bubiligi

Kuwa Gatandatu 02 Ukubona bibwo byamenyekanye ko TWAGIRAMUNGU Faustin alias Rukokoma yitabye Imana aguye mu Bubiligi.

Ibinyamakuru Kigali Today na IGIHE byaganiriye n’abanyapolitiki Tito Rutaremara na Rwigema Pierre Celestin bahuriza ko mu ntangiriro Twagiramungu yarwanyaga ivangura mu banyarwanda ariko nyuma yahindutse.

Tito Rutaremara uvuga ko yiganye na Twagiramungu muri Saint Andre i Nyamirambo, we avuga ko uyu munyapolitiki utavugwagaho rumwe kubera politiki yari yarayobotse ahambwe mu Rwanda nta kibazo kirimo.

Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today

Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.

Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu myaka ya 1994-1995 (nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi), yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi, aho yahungiye akimara kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Twagiramungu witabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gishoma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu akaba ari mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku myaka 14 y’amavuko, Twagiramungu yari i Kigali aho yaje kwiga muri Collège Saint André i Nyamirambo mu myaka ya 1959-1961, nk’uko twabisobanuriwe na Hon Tito Rutaremara w’imyaka 79 y’amavuko kugeza ubu.

Tito Rutaremara avuga ko yatandukanye na Twagiramungu muri 1961 afata iy’ubuhungiro, mu gihe Twagiramungu we yagumye mu Gihugu, bongera kubonana nyuma y’imyaka 30(1991) ubwo Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Iki ni ikiganiro Umunyamakuru wa Kigali Today(KT) yagiranye na Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André muri iriya myaka twavuze.

KT: Mbere ya byose urupfu rwa Twagiramungu rukubwiye iki?

Rutaremara: Jye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa, (Twagiramungu) ntabwo yari umwanzi ahubwo yari ’adversaire’(uwo muhanganye), ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa, nubwo yatuvugaga nabi ntadukunde.
(Twagiramungu) twabanye muri Saint André, ariko urumva ni kera twari abana.

KT: Yari muntu ki umugereranyije nawe?

Rutaremara: Yari muzima, ndibuka ko, ni nabwo politike zari zitangiye, we icyo gihe twamwitaga RUNARI(UNAR) kuko yari umuntu wa Rukeba wari Perezida wa RUNARI.

Kera icyo gihe turi abanyeshuri ntabwo iby’Abatutsi n’Abahutu byabagaho, ntibyari byinshi, buriya(MDR) PARIMEHUTU (ishyaka ryashinzwe n’abari Perezida Mbonyumutwa na Kayibanda) ni yo yagiye ibyinjiza mu rubyiruko, ariko ntabwo rwari rubifite icyo gihe. Nta n’ubwo wamenyaga Umuhutu n’Umututsi.

KT: Ubwo hari nka ryari?

Rutaremara: Twari hamwe (na Twagiramungu) mu 1959,1960 na 1961.

KT: Hanyuma muza gutandukana mute?

Rutaremara: Jyewe nari mpunze we yari asigaye mu Rwanda.

KT: Ntabwo wongeye kumva ibikorwa bye, cyangwa ngo ujye unamwandikira nk’umuntu mwiganye?

Rutaremara: Reka reka, abo twiganye se ko wagendaga uhunga wabaga…! N’aho twabaga mu mpunzi twabaga mu mashyamba, nta kwandika nta n’ubwo twabaga dufite ibyo twandikisha. Ntabwo uzi ubuhunzi icyo ari icyo, ubwo ndakumvise.

(Twagiramungu) twongeye kubonana turi ku rugamba(rw’Inkotanyi muri 1991), ni bwo yajyaga aza ku rugamba adusanga ari muri MDR (Mouvement Democratique Rwandais).

KT: Wamubonaga ute mwongeye kubonana?

Rutaremara: Twaraganiraga, mu mashyaka nahuraga na we ari Umukuru wa MDR jyewe nkaza mpagarariye FPR-Inkotanyi tukaganira.

Ntabwo yarwanyaga FPR icyo gihe ahubwo yarwanyaga Habyarimana (wari Perezida w’u Rwanda).

Hanyuma icyo gihe rero araza, ni natwe(FPR-Inkotanyi) twatumye bamwandika kuba Minisitiri w’Intebe wari muri Arusha (wateganywaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha), kuko we yari muri MDR itari Pawa (Power), yari mu cyitwaga Magigi.

Ngira ngo aho Habyarimana ahaviriye nibwo yibutse kuba(MDR) PARIMEHUTU, buriya uko byagiye bikura ni ko yagiye yongera akagarura ubuparimehutu bwe, ariko mbere ntibwagaragaraga.

KT: Twagiramungu ko yabaye Minisitiri w’Intebe, mwakwifuza ko yaza agashyingurwa mu Rwanda?

Rutaremara: I Rwanda se ko ari iwabo, si Umunyarwanda se! Azaze bamujyane i Cyangugu iwabo.

Mzee Rutaremara yifuza ko Rukokoma yashyingurwa iwabo i Cyangugu

KT: Hanyuma se ibikorwa by’ishyaka rye(RDI) hari aho byari bibangamye?

Rutaremara: Birabangamye, ntabwo yakundaga Igihugu, yakivugaga nabi, yatumaga abantu badakunda Igihugu, ariko se ko yapfuye ubwo aracyavuze nabi?

KT: Tuvuge ko ibikorwa bye birangiye?

Rutaremara: Kuri we birarangiye, ariko se abo yigishije wenda ntibazabikomeza? Nzi ko yavugiraga hariya, sinzi abamwumva uko bangana n’abatamwumva, ariko we ibye byarangiye.

Naho Rwigema Pierre Celestin banasimburanye ku mwanya wa ministri w’intebe, banabanye mu ishyaka MDR ,avuga ko ari umuntu wahawe Butamwa na Ngenda ariko nta nyurwe. Ni ikiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE

Ayinyaaa! Njye ndi Umunyarwanda Kanuni! Ni amwe mu magambo atazibagirana yakundaga kuvugwa n’umunyapolitiki utaravuze rumwe na Leta ubuzima bwe hafi ya bwose, Faustin Twagiramungu.

Twagiramungu Faustin wiyise Rukokoma yaranzwe no kutavuga rumwe na leta zose

Hafi kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe yakimaze muri politiki y’u Rwanda ariko umwaka umwe gusa ni wo yasoje akoresha ubwo buhanga, biranga. Yabaye nka wa mufana ureba amakosa yose ari mu kibuga ariko yakigeramo akababwa.

Ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukuboza 2023 ni bwo inkuru yasakaye ko Faustin Twagiramungu w’imyaka 78 yapfiriye mu Bubiligi, aho yari amaze imyaka hafi 30 n’umuryango we.

Ubuzima bwa Politiki bwa Twagiramungu wamenyekanye nka ‘Rukokoma’ busa nk’ubutangaje, kuko bwaranzwe no kutavuga rumwe na buri kintu hafi ya cyose.

Uyu mugabo wavukiye i Cyangugu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yinjiye muri politiki y’u Rwanda mu 1991, ubwo Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana yari ku gitutu cya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, ngo hajyeho politiki y’amashyaka menshi isimbura iy’ishyaka rimwe MRND.

Twagiramungu yinjiriye mu Ishyaka MDR ndetse ari mu baribyukije dore ko ryari ryarahagaritswe ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi mu 1973, abuhiritseho Grégoire Kayibanda. Kubyutsa MDR nabyo si impanuka kuri Twagiramungu kuko yiyumvagamo igihango na Kayibanda wamuhaye umugeni, akamubera sebukwe.

Ni ibihe byari bigoye ku ishyaka rya mbere rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse bamwe mu bari barigize barahizwe ngo bicwe.

Rwigema Pierre Célestin wabanye na Twagiramungu MDR ishingwa, nyuma akaba na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko kujya muri MDR icyo gihe byasaga nko kwiyahura.

Ati “Uzi kurwana na Habyarimana afite ubutegetsi wowe nta n’imbunda ufite? Kugira ubwo bwiyahuzi ukarokoka, ni amahirwe.”

Ishyaka MDR ubutegetsi bwa Habyarimana bwarigeze amajanja ndetse mu 1993 ryari ryamaze gucikamo ibice bibiri, kimwe cyiyita MDR Power kiyoboka MRND ya Habyarimana, ikindi cya Twagiramungu gikomeza kutavuga rumwe na Leta.

Ubwo Jenoside yakorerwa Abatutsi yatangiraga, bamwe mu bayoboke b’Imena ba MDR itarivanze na MRND barishwe barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’abandi.

Twagiramungu yigeze kuvuga ko na we yahizwe indege ya Habyarimana imaze gahanurwa, bamubura bakajya kwica bamwe mu bo mu muryango we.

Rukokoma nk’uko bakundaga kumwita yagize amahirwe ahungishirizwa muri Stade Amahoro ahari hari Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), nyuma ahungishirizwa mu Bubiligi ari naho yavuye muri Nyakanga 1994, agiye kuba Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kuba Minisitiri w’Intebe nabyo ntibyabaye impanuka kuko izina rye ryari mu masezerano ya Arusha. Ubwo FPR Inkotanyi yasozaga urugamba rwo kubohora igihugu, yamuhamagaye nk’umwe mu bayifasha gusubiza igihugu ku murongo dore ko igice cy’ishyaka yakomokagamo kitari cyarijanditse muri Jenoside ndetse na we ubwe akaba nta ruhare yayigizemo.

Twagiramungu yaje guhinduka

Ubwo Twagiramungu yategerwaga indege imuvana i Bruxelles aje kuba Minisitiri w’Intebe i Kigali, uwashaka yavuga ko igihe cyari kigeze ngo atange umusanzu mu kubaka rwa Rwanda ruzira amacakubiri yaharaniraga.

Siko byagenze kuko nyuma y’umwaka n’iminsi mike, tariki 31 Kanama 1995 yanditse ibaruwa yegura, agaragaza ko atagishoboye gukorera muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Twagiramungu yasubiye i Bruxelles impunzi z’Abanyarwanda zikinyanyagiye hirya no hino, ibitero by’ingabo zatsinzwe n’Interahamwe byari bigituruka mu mpande zose z’igihugu, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa, abakozi ba Leta bahembwa ibiryo, u Rwanda rutaragira ifaranga, inkiko zitaratangira gukora.

Pierre Célestin Rwigema yavuze ko ikintu cyasaga nk’icyatangiye ari itangira ry’amashuri no gushyiraho inzego zimwe na zimwe, naho ibindi bice by’igihugu byari bikijegajega.

Twagiramungu amaze kwegura, yakurikiwe n’abandi baminisitiri bane barimo Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Umutekano.

Rwigema Petero Celestini wasimbuye Twagiramungu ku mwanya wa ministre w’intebe, avuga ko yatangiye neza akaza guhinduka nyuma

Mu nama y’abaminisitiri yabanjirije kwegura, Twagiramungu na Seth Sendashonga bashinje Ingabo za FPR kwica abantu ku Kibuye, nyamara babivuga Maj Gen Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo avuye muri ako gace gushaka uburyo umutekano wagaruka.

Rwigema avuga ko amakuru Twagiramungu na Sendashonga bari bafite, nta shingiro na mba yari afite ahubwo yari arimo kwirengagiza kwinshi.

Ati “Twari mu nama ya Guverinoma hariya hari Marriott (hotel). Icyo gihe Visi Perezida ari na we Minisitiri w’Ingabo yari avuye mu Burengerazuba mu bintu byerekeye umutekano. Tugezemo ba [Twagiramungu] bazana ibintu bireba dosiye y’umutekano idatungana, basa n’abashaka kuvuga ko ntacyo [Minisitiri w’Ingabo] ari kubikoraho kandi atari byo. Basa n’abashaka kumuhatira ngo atange ibisobanuro.”

Rwigema avuga ko ukurikije uko ibintu byari bimeze mu gihugu, kuvuga ko ntacyo inzego z’umutekano zikora ngo zihagarike ubwicanyi byari birimo kwigiza nkana.

Mu Gitabo “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It” cya Stephen Kinzer, Perezida Paul Kagame, yavuze uburyo Twagiramungu na bagenzi be bashinjaga FPR Inkotanyi gushyigikira umugambi wo kwihorera ku Bahutu.

Ati “Iyo haza kubaho umugambi wo kwemera ko habaho ubwicanyi, byari gukorwa ku kigero kidasanzwe. Hari abantu bari bafite umujinya ndetse n’impamvu zashoboraga gutuma ubwicanyi bw’abihorera bwumvikana ariko si ko byagenze.”

Yakomeje ati “Iyo kwihorera biza kubaho, n’abo ubwabo [ba Twagiramungu] bashoboraga kuhatakariza ubuzima, inzirakarengane zikaba nyinshi. Nyamara nta ruhare bagize mu gutuma bitabaho. Iyo haza kubaho igitekerezo cyo kwihorera, byari gukorwa ku rwego rukomeye kandi nta n’umwe wari gushobora kubihagarika.”

Nyuma yo kuva mu Rwanda agasubira mu Bubiligi, Twagiramungu yashinze Umutwe Forces de résistance pour la démocratie (FRD) gusa ntiwamara kabiri kuko wabaye nk’ucwekereye ubwo Sendashonga yapfaga mu 1998.

U Rwanda Twagiramungu yarusubiyemo mu 2003 agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, mu matora ya mbere yari ateguwe kuva rubohowe.

Yiyamamaje mu matora nk’umukandida wigenga dore ko Ishyaka rye MDR ryari rimaze amezi atatu rihagaritswe, rizira guhembera amacakubiri.

Ntabwo Twagiramungu yahiriwe mu matora kuko yagize amajwi 3.6%, atsindwa na Paul Kagame wari watanzwe na FPR Inkotanyi.

Twagiramungu yahise asubira mu Bubiligi, akomerezayo ubuzima bwe bwa politiki aho yakunze kugira uruhare mu bikorwa by’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu mahanga.

Twagiramungu bivugwa ko yari umuntu ugoye kumenya politiki akora kuko yahndagurikaga

Yashinze Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ariko ntiryabona abayoboke, agenda ashaka kwiyegereza andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ari mu mahanga nubwo amenshi batamaranaga kabiri.

Yigeze kwifatanya n’andi mashyaka nka RNC, FDU Inkingi, PDP-Imanzi na Amahoro Party bihuriza mu cyiswe ‘P5’ cyari gifite umutwe w’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

P5 yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda ariko icibwa intege ndetse benshi mu barwanyi bayo baricwa, abandi bafatwa mpiri bagezwa mu butabera bw’u Rwanda, ihuriro rigenda rihwekera.

Mu 2019, Twagiramungu yongeye kwihuza na Paul Rusesabagina n’abandi bashinga icyiswe MRCD ifite Umutwe w’Inyeshyamba FLN wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda. Iryo huriro ryacitse umutwe mu 2020 ubwo Paul Rusesabagina wari uwuyoboye n’abandi bari mu buyobozi bafatwaga bakagezwa mu butabera bw’u Rwanda.

Abakurikiranye Politiki ya Twagiramungu, bose bahurize ku kuba yari umuntu ugoye kumenya umurongo we muri politiki.

Umunyamategeko akaba n’Umunyamakuru, Tite Gatabazi, yagize ati “Nyuma yo kuva mu Rwanda, usanga amahuriro yose yajyagamo yarabaga nta ngufu. Aho hose Twagiramungu yabaga ashaka ko mwese muza mumugana ngo abe ari we ubayobora, bikaza kurangira bisenyutse. Akenshi yabonaga binaniranye agatangira gutukana.”

Pierre Célestin Rwigema na we avuga ko bigoye guhuza Twagiramungu wa nyuma ya Jenoside, n’uwa mbere ya Jenoside waharaniraga u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ati “Kuba yari afite iyo myumvire [myiza] ariko nyuma akagera aho ashaka gufatanya na za FDLR, ni ibintu bigoye gusobanura. Mbere dutangira intambara yari muzima ariko uko yaje kugenda ahindagurika sinabimenya.”

Ubwo Twagiramungu yabwirwaga ko aje kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu 1994, ngo abanyamakuru mu Bubiligi bamubajije impamvu agiye kwihuza n’Abatutsi, ababwira ko “Intsinzi ya FPR si iy’Abatutsi, ni iy’Abanyarwanda’.

Icyakora Rwigema avuga ko kumva ko ibitekerezo bye ari byo byayobora ibindi, biri mu bishobora kuba byaravangiye politiki ya Twagiramungu.

Ati “Twagiramungu yumvaga agomba kuba imbere buri gihe, akumva atabonye uwo mwanya wa mbere atemera ibindi […] yaba mu mvugo, mu bikorwa akunda kuba uwa mbere. Igihe atabonye ko ari we ugiye imbere n’ibindi byose ntabyemera.”

Mu Bubiligi aho Twagiramungu yabaga, nta yindi mirimo izwi yigeze ajyamo itari politiki. Nubwo benshi bamufataga nk’impunzi ya politiki, we nta na hamwe yigeze yifata nk’impunzi.

Urugero nko muri Kamena 2013, yatangarije BBC ko ashaka gusubira mu Rwanda kuhakorera Politiki. Icyo gihe umunyamakuru yamubajije pasiporo azakoresha agaruka, asobanura ko afite iy’u Rwanda n’iy’u Bubiligi. Byumvikana ko yari yarabonye ubwenegihugu.

SRC: Kigali Today&IGIHE