Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, cyari cyahuje inzego zitandukanye zirebera hamwe uko nyuma y’amezi atandatu icyorezo cya COVID-19 cyifashe mu gihugu no gusubukura amashuri.
CP Kabera yatangaje ko Polisi iri kureba uko ibigo byayo 18 bitangirwamo ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, bizajya byakira abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bunoze bujyanye no kwirinda COVID-19.
Agira ati “Ni byo koko Polisi yatangiye gutekereza uko amashuri yasubukura n’uko abize amashuri yo gutwara imodoka bakora ibizamini. Polisi yanashyizeho itsinda rishinzwe kubyigaho uko byasubukurwa ikorana na ba nyir’ibigo byigisha ibinyabiziga”.
Umuvugizi wa Polisi CP Kabera, avuga ko ba nyir’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga bakwiye kuba batangira kwibaza ku bintu bibiri by’ingenzi, birimo kugaragaza uko abantu bazicara mu mashuri, uko bazajya bakaraba, hakurikijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no kubarinda”.
Ikindi ngo ni ukureba uko umuntu umwe azajya ajya mu kinyabiziga akakivamo undi akakijyamo, uburyo kizajya kiba cyasukuwe bizakorwa gute, ibyo byose bikaba bigomba gutegurwa hakiri kare kugira ngo nibasubukura bizagende neza.