U Rwanda ni urwa kabiri ku isi mu ishoramari ry’abanyamahanga

Raporo ya 2020 Greenfield Performance Index, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kwakira ishoramari ryinshi ry’abanyamahanga ugereranyije n’ibindi bihugu, hitawe ku ngano y’iryo shoramari n’ingano y’ubukungu bw’igihugu.

Uru rutonde ku rwego rw’isi ruheruka gusohoka muri fDi Magazine, ruyobowe na Togo – igihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika – n’amanota 10.8, igakurikirwa n’u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.6, naho ku mwanya wa gatatu hari Costa Rica ifite 9.1.

Uru rutonde rusesengura ishoramari ryo mu bwoko bwa Green-Field, ni ukuvuga ishoramari ry’abanyamahanga (Foreign Direct Investment, FDI), aho ikigo cy’ishoramari cyo mu mahanga kiza mu gihugu kigafungura ishami kikahatangira ishoramari, akaba ariho gikorera imirimo yose uko yabakabaye.

Raporo y’uyu mwaka yubakiwe ku ishoramari ibihugu byakiriye mu mwaka ushize, isesengura ishoramari ry’ibihugu 101. Muri byo, 75 byagize hejuru y’inota 1, mu gihe 26 bifite inota 1 cyangwa munsi yaryo.

Inota 1 risanishwa no kuba ishoramari igihugu cyakiriye rijyanye n’umugabane gifite mu musaruro mbumbe w’Isi, mu gihe hejuru ya 1 bivuze ko ishoramari ry’abanyamahanga cyakiriye riri hejuru y’ingano cyakira hagendewe ku ngano y’ubukungu bwacyo.

Ni ukuvuga ko nk’u Rwanda rwabonye ishoramari ry’abanyamahaga rikubye inshuro 10 ugereranyije n’iryo ryabona ushingiye ku ngano y’ubukungu bwarwo.

Urutonde rw’umwaka ushize rwari ruyobowe na Serbia, none yisanze ku mwanya wa gatanu, aho imishinga y’ishoramari ry’abanyamahanga yakiriye mu mwaka ushize yagabanutseho hafi kimwe cya gatatu, iba 78 mu 2019 ugereranyije na 105 yabarwaga mu mwaka wa 2018.

Ibihugu bikomeye nk’u Buyapani n’u Bushinwa bifite 0.22 na 0.30 uko bikurikirana, ari nabyo bifite ishoramari rito riva mu mahanga ushingiye ku ngano y’ubukungu bwabyo.

Togo yakiriye imishinga 11 mu ishoramari ry’abanyamahanga mu 2019, umubare munini kuva iri shoramaari ryatangira kubarurwa mu 2003. Ni imishinga yari muri serivisi z’imari, ibikoresho by’ubwubatsi n’ubucuruzi.

Ni mu gihe u Rwanda rwakiriye imishinga 20 yo mu rwego rw’ishoramari ry’abanyamahanga mu mwaka wa 2019, ari nayo myinshi kuva mu 2019. Ni imishinga yiganje cyane mu rwego rw’ubucuruzi, yihariye 35% by’ishoramari ry’abanyamahanga ryinjiye mu mwaka ushize.

Costa Rica iri ku mwanya wa gatatu yo yagize imishinga 103, gusa ntiyihesha amanota menshi cyane hashingiwe ku ngano y’ubukungu bwayo. Mu bihugu icumi bikomeye ku Isi, bitanu nibyo byagize hejuru y’inota 1, ni ukuvuga u Bwongereza (2.51), u Bufaransa (1.4), u Budage (1.3), u Buhinde (1.21) na Canada (1.08).

Mu mwaka ushize igihugu cyari imbere muri Afurika cyari Mozambique, ubu cyageze ku mwanya wa gatatu n’amanota 8.97, aho mu mwaka ushize cyakiriye imishinga 25 y’ishoramari ry’abanyamahanga.

Mu bindi bihugu byo muri Afurika biza hafi ku rutonde rw’ibihugu by’uyu mugabane gusa, nka Uganda iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 4.94 ajyana n’imishinga 28, Kenya iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 4.78 ajyana n’imishinga 87.

Iyi raporo yagenzuye ishoramari mu mu bihugu 101, bikaba byaragabanutseho bine ugereranyije n’iy’umwaka ushize. Ibihugu byiyongereyemo uyu mwaka ni Angola, Cameroun, Iraq, Namibia, Rwanda, Senegal, Togo na Uruguay.

Kugira ngo igihugu kigaragare kuri iyi raporo kigomba kuba nibura cyarinjije imishinga 10 y’ishoramari ry’abanyamahanga mu rwego rwa ‘Green-Field, mu 2019.

IGIHE