U Rwanda na Zambia bisinyanye amasezerano y’ishoramari, ubuhinzi n’andi

Perezida Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema wa Zambia,  bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zambia.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu Mbere tariki ya 4 Mata 2022, ari mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.

Perezida Kagame ari mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Perezida Hichilema yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati “Urakaza neza, Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia. Murakaza neza.”

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we, Hichilema baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zireba Akarere muri rusange.

Perezida Kagame azasura ahantu nyaburanga hari amazi ashoka ku rutare hazwi nka Victoria Falls, hifashishwa mu bukerarugendo bw’iki gihugu.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema n’umugore we, Madamu Mutinta Hakainde bazakira ku meza Perezida Kagame, mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we na Madamu Mutinta Hakainde, bazasura Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya, imwe mu zikomeye muri Afurika dore ko yanashyizwe mu Murange w’Isi wa UNESCO.

Mu bindi Umukuru w’Igihugu azasura muri Zambia harimo Ikiraro cya Kazungula Bridge, kinyura hejuru y’Uruzi rwa Zambezi ruri hagati ya Botswana, Namibia na Zimbabwe ndetse biteganyijwe ko azasura Umupaka wa Kazungula One Stop Border Post, uhuriweho na Botswana.