Munyenyezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Béatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamaze kugera mu Rwanda yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye.

Yakuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Igihe yakaga ubuhunzi.

Munyenyezi yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa Moya z’umugoroba azanywe n’indege ya KLM.

Yakiriwe n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruhita rumushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko Munyenyezi akurikiranweho ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu cyahise ari komini Ngomba na Mukura muri Perefegitura ya Butare.

Nyuma yo gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB i Remera.